Amavubi yijeje Abanyarwanda gutanga byose ku mukino wa Libya

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Djihad Bizimana yasabye Abanyarwanda kuzitabira ari benshi umukino uzahuza u Rwanda na Libya ku wa Kane mu gushaka itike ya CAN 2025, yizeza ko nk’abakinnyi bazakora ibishoboka byose ngo babone intsinzi.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024, mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku myiteguro y’umukino wa Libya uzaba ku wa Kane tariki 14 Ugushyingo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade Amahoro.
Abajijwe uko biteguye uyu mukino, Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, yavuze ko nkabakinnyi biteguye gutanga byose ngo intsinzi izaboneke mu mukino wo ku wa Kane.
Ati: “Igihe cyose twebwe n’abakinnyi tuba dushaka gutanga 100% cyangwa tukarenzaho kuko turabizi ko ikipe yacu tudatanze 100% ntabwo byatworohera, icyo mwakwitega ni uko tuzaza dutanga ibishoboka byose kugira ngo tubone amanota atatu, murabizi neza ko uyu mukino uzadushyira ahantu heza mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN 2025.”
Bizimana Djihad yasabye Abanyarwanda kuzitabira ari benshi, bakaba inyuma y’Ikipe y’Igihugu ishaka kongera gukora amateka yo gusubira mu gikombe cya Afurika nyuma y’imyaka 20.
Ati: “Turasaba Abanyarwanda kuza kudushyigikira kuko ari wo mukino wa nyuma tuzaba dukiniye mu rugo muri uru rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika ntekereza ko bakwiye kuza, imbaraga zabo ziradufasha ndetse imikino iheruka baradufashije, icyo nabasaba ni uko ejo bazaza ari benshi natwe turabizeza ko tuzakora ibishoboka byose batahe bishimye’.
Umutoza w’Amavubi Frank Torsten Spittler na we yavuze ko bazatanga byose ku mukino wa Libya
Ati: “Ni umukino w’ingenzi, buri wese mu ikipe yacu arabizi. Twashyizemo imbaraga nyinshi ngo tube turi hano kuko ntibyari byoroshye. Ubu dufite amahirwe kuko tugiye gukinira mu rugo na Libya. Tuzi ko ikeneye amanota atatu kandi natwe turayakeneye kugira ngo dukomeze. Buri wese ariteguye 100%.’’
Abajijwe kuri myugariro wa Kavita Phanuel Mabaya wahamagawe ku nshuro ya mbere Frank Spillter yavuze ko ari myugariro mwiza uzafasha ikipe y’igihugu.
Yagize ati: “Ni umukinnyi ufite inshingano nka kapiteni. Ni amahirwe kuri twe kumubona kandi ni umwe mu bashobora kuzafasha mu gihe kiri imbere ndetse no muri iyi mikino tuzareba.
U Rwanda ni urwa gatatu mu Itsinda D n’amanota atanu, inyuma ya Nigeria ifite amanota 10 ndetse na Bénin ifite atandatu mu gihe Libya ari iya nyuma n’inota rimwe.
Ibi bivuze ko mu gihe Amavubi yatsinda Libya, Nigeria igatsindira Bénin muri Côte d’Ivoire, Ikipe y’Igihugu izarara ku mwanya wa kabiri ku wa Kane ndetse icyo gihe gukina Igikombe cy’Afurika bizaba bishoboka ariko bisaba kubishimangira ku mukino wa Nigeria kuko amakipe abiri ya mbere ari yo azakomeza.
Myugariro wo hagati, Niyigena Clément, ni we utemerewe gukina umukino wa Libya kubera amakarita abiri y’umuhondo yabonye ku mikino ibiri ya Bénin yabaye mu Ukwakira.