Amavubi yatsinzwe na Libya icyizere cyo kujya muri CAN kiragabanyuka

Ikipe y’Igihugu Amavubi yatsinzwe na Libya igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wo mu itsinda D bigabanya amahirwe yayo yo kujya mu Gikombe cy’Afurika kizaba mu 2025.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024, kuri Stade Amahoro yari yuzuye abafana.
Amavubi yinjiye mu kibuga asabwa gutsinda Libya ngo yinyongerere amahirwe yo kubona itike yo gukina igikombe cy’Afurika u Rwanda ruherukamo mu 2002.
Uburyo bwa mbere bwabonetse ku munota wa 5 ku mupira wahinduwe na Bizimana Djihad, usanga Mugisha Gilbert wawuteye ishoti rikomeye, rikurwamo n’umunyezamu wa Libya.
Ku munota wa 18, Amavubi yahushije uburyo bw’igitego ku mupira Kwizera Jojea yahaye Omborenga Fitina, na we awukinana na Bizimana Djihad wahinduye umupira ukomeye imbere y’izamu, Nshuti Innocent ananirwa kuwukozaho ikirenge ngo ujye mu nshundura.
Ku munota wa 27, Amavubi yabonye Coup-franc ku ikosa ryari rikorewe Bizimana Djihad rihanwe na Kwizera Jojea, habura umukinnyi w’Amavubi ukurikira umupira ngo awushyire mu izamu, ujya hanze.
Iminota 10 ya nyuma yihariwe cyane n’Amavubi harimo Koruneri ebyiri zatewe na Djihad Bizimana noneho Mutsinzi ashyiraho umutwe, ariko Libya ikura umupira ku murongo.
Igice cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa
Mu gice cya kabiri, Amavubi yatangiranye impinduka Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ asimbura Kwizera Jojea naho Muhire Kevin asimbura Samuel Gueulette.

Ku munota wa 49, Amavubi yongeye guhusha uburyo bw’igitego ku mupira Nshuti Innocent yinjiranye mu rubuga rw’amahina ari wenyine, abonye ko myugariro Ali Youssuf agiye kumugeraho, atera ishoti ryo hasi umupira ujya hanze.
Ku munota wa 56, Amavubi yahushije igitego cyabazwe ku mupira Omborenga Fitina yahinduye mu rubuga rw’amahina, Nshuti Innocent awufungira Muhire Kevin awutera hejuru y’izamu ari wenyine.
Ku munota wa 70, Libya yabonye uburyo bw’igitego ku mupira watewe ka Osama Mukhtar ashatse gutungura Ntwari Fiacre, atera ishoti rikomeye, uyu munyezamu w’Amavubi ahoza umupira mbere yo kuwufata neza.
Ku munota wa 83, Libya yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Fahid Mohamed ku makosa ya ba myugariro b’Amavubi.
Nyuma yo gutsindwa igitego abasore b’ikipe Amavubi bakomeje gusatira bashaka igitego cyo kwishyura, ariko ba myugariro ba Libya bakomeza guhagarara neza.
Umukino warangiye Amavubi atsinzwe na Libya igitego 1-0, icyizere cyo kujya mu gikombe cy’Afurika u Rwanda ruherukamo mu 2002 nubwo amahirwe atararangira burundu.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda Benin yanganyije igitego 1-1 na Nigeria
Kugeza ubu Nigeria ni yo iyoboye itsinda D n’amanota 11 ndetse yabonye itike yo gukina CAN 2025, ikurikiwe na Benin n’amanota arindwi, U Rwanda ni urwa gatatu n’amanota atanu mu gihe Libya ari iya nyuma n’amanota ane.
U Rwanda ruzasoza imikino yarwo rwakirwa na Nigeria ku wa Mbere, tariki ya 18 Ugushyingo mu gihe Libya izakira Benin.
Abakinnyi babajemo ku mpande zombi mu Kibuga
Rwanda
Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad (c), Samuel Gueulette, Mugishsha Gilbert, Kwizera Jojea na Nshuti Innocent.
Libya
Murad Abu Bakr Alwuheeshi (C), Ali Yousuf Abraheem Almusrati, Ahmed Saleh, Nouradin Elgelaib, Elbahlul Issa Abusahmin, Subhi Aldhawi, Fadel Hamad Slamah Mansour, Ezzeddin Elmaremi, Osama Mukhtar Elsharimi, Bader Hasan Ahmed

