Amavubi yatsinze Lesotho yongera kuyobora itsinda

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatsinze Lesotho igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wo mu Itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, yongera kuyobora itsinda.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kamena 2024, kuri Moses Mabhida Stadium muri Afurika y’Epfo.
Mu mikino y’umunsi wa gatatu, Amavubi yari yatsinzwe na Benin igitego 1-0 mu gihe Lesotho yatsindiye Zimbabwe iwayo ibitego 2-1.
Amavubi yasabwaga gutsinda uyu mukino kugirango yongere kuyobora itsinda ni na ko byari bimeze kuri Lesotho.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Torsten Frank Spittler, yari yakoze impinduka 3 mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga mu mukino wa Benin. Abazamo Kwizera Jojea, Muhire Kevin na Mugisha Bonheur.
Iminota 10 ya mbere, Amavubi yashyize igitutu kuri Lesotho gusa imbaraga zabo ntabwo zagize icyo zivamo nubwo muri iyo minota wabonaga ari yo iri kwiharira umupira ari na yo iri gushyira imbaraga ngo isatire ikipe y’u Rwanda.
Lesotho yaje kwinjira mu mukino ku munota wa 13 ubwo ku mupira wari utakajwe na Mugisha Bonheur waje kwifatirwa n’abasore b’umutoza Leslie Notsi gusa umupira wari utewe uza guca ku ruhande rw’izamu rya Fiacre Ntwari.
Lesotho yakinaga iri mu rugo nubwo yakiniraga muri Afurika y’Epfo yaje gutsinda igitego ku munota wa 17 gusa umusifuzi yemeza ko rutahizamu wa Royal Am Motebang S yatsinze igitego yarariye.
Iyi kipe yaje nanone kungukira ku mupira wari utakajwe na Omborenga ariko nanone biza kurangira Djihad akoreye ikosa Motebang waganaga mu izamu bituma Kapiteni yerekwa ikarita y’umuhondo.
Amavubi yaje gukanguka maze ku munota wa 30 arema uburyo bwo gutsinda igitego ariko Nshuti ntiyabyaza umusaruro umupira mwiza yari ahawe na Mugisha Gilbert.
Ku munota wa 45 Amavubi yazamukanye Umupira wahanahanywe neza ugeze kuri Djihad awuterekera Omborenga na we wawuhaye Jojera Kwizera na we awushyira mu nshundura.
Igice cya mbere cyarangiye Amavubi ayoboye n’igitego 1-0 cyatsinzwe na Jojea Kwizera.
Ku munota wa 60 w’umukino umutoza Torsten yakoze impinduka avanamo Jojea watsinze igitego aha umwanya Samuel Guelette gusa Amavuzi akomez agusatira aho yanabonye Coup Franc nziza ku munota wa 71 gusa ntiyabyazwa umusaruro.
Umukino warangiye Amavubi atsinze Lesotho igitego 1-0, yongera kuyobora itsinda C.
Undi mukino wabaye mu itsinda Afurika y’Epfo yatsinze Zimbabwe ibitego 3-1.
Kugeza ku munsi wa kane, u Rwanda ni rwo ruyoboye itsinda n’amanota arindwi runganya na Bénin ndetse na Afurika y’Epfo.
U Rwanda ruzongera gukina imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi yakira Nigeria kuri Sitade Amahoro hazaba ari tariki ya 17 Werurwe 2025.



Paris says:
Kamena 11, 2024 at 10:12 pmAmavubi Yarumye Resoto Iyowenderete Amavubi Arakuruma Ariko Umvaniryo Zina Amavubi .
Axer Manirakiza says:
Kamena 12, 2024 at 7:41 amIkipe Yigihugu Cyacucyu Rwanda Amavubi Oyeeeeee .