Amavubi yatangiye umwiherero yitegura Djibouti mu gushaka itike ya ‘CHAN 2024’

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 21, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ’Amavubi, batangiye umwiherero utegura imikino ibiri u Rwanda ruzakinamo na Djibouti mu ijonjora rya mbere mu rugendo rwo gushaka itike yo kuzitabira Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), izabera muri Uganda, Kenya na Tanzania muri Gashyantare 2025.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Ukwakira 2024, ni bwo abakinyi 26 bahamagawe n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Frank Spittler, yatangiye umwiherero utegura iyi mikino.

Urutonde rw’Abakinnyi 26 batangiye Umwiherero bitegura Djibouti 

Abazamu

Hakizimana Adolphe, Niyongira Patience, Muhawenayo Gad na Fils Habineza Francois

Ba myugariro

Ombolenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Ndayishimiye Thierry na Hirwa Jean.

Abo Hagati

 Muhire Kevin, Ruboneka Jean Bosco, Ndikumana Fabio, Iradukunda Simoen, Didier Ndayishimiye na Ngabonziza Pacifique.

Ba Rutahizamu

Niyibizi Ramadhan, Dushiminan Olivier, Iraguha Hadji, Kabanda Serge, Mbonyumwami Taiba, Osse Iyabivuze

Iyi mikino yombi izabera i Kigali tariki ya 27 na 31 Ukwakira 2024 kuri Stade Amahoro.

Kuri iyi nshuro, ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Djibouti izahura n’izaba yakomeje hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukuboza.

Imyitozo ya mbere iratangira kuri uyu mugoroba ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro.

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 21, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE