Amavubi yatangiye nabi CECAFA U 20 (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 8, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 y’Abahungu yatsinzwe na Sudani igitego 1-0 mu mukino wa mbere wo mu itsinda A muri CECAFA U 20 ikomeje kubera muri Tanzania.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Ukwakira 2024, ubera kuri Azam Complex.

Umukino watangiye wihuta mpande zombi amakipe yombi asatirana.

Ku munota wa 6, Sudani yafunguye amazamu ku ishoti rikomeye ryatewe na Monser Abdo Khmies Tiya nko muri metero 28 umuzamu Ruhamyankiko YVan ananirwa gufata umupira ujya mu rushundura. 

Nyuma yo gutsindwa igitego cyakare Amavubi U 20 yatangiye gukina binyuze muri Sultan Sibomana na Uwineza Jean arı ba myugariro ba Sudani n’umuzamu Mohamed Abdalla Ibrahim bakomeza guhagara neza.

Ku munota wa 17’ Amavubi yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura kuri Coup Franc yatewe sindi Jesus umupira usanga Niyigena Abdoul ashyzeho umuzamu akuramo umupira. 

Igice cya mbere cyarangiye Sudani iyoboye umukino n’igitego 1-0.  

Umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe na Sudani igitego 1-0, rutakaza umukino wa mbere muri CECAFA U 20. 

Ikipe y’igihugu izagaruka mu kibuga ku wa Kane tariki ya 10 Ukwakira 2024, kuri KMC Stadium. 

Umukino wabaje muri iri tsinda Tanzania yanyagiye Djibouti ibitego 7-0.

Muri iyi mikino amakipe abiri azaba aya mbere muri buri tsinda azahita abone itike ya ½ mu gihe amakipe azagera ku mukino wa nyuma ari yo azahagararira aka karere mu mikino y’Igikombe cy’Afurika mu batarengeje imyaka 20 kizakinwa mu 2025 mu Misiri.

Abakinnyi b’Amavubi babaje mu kibuga

Ruhamyankiko Yvan, Uwineza Rene, Kanamugire Arsene, Kayiranga Fabrice, Niyigena Abdoul, Sibomana Sultan Bobo, Ndayishimiye Didie,Sindi Jesus Paul,Tinyimana Elissa, Musabyimana Thierry na Vicky Joseph.

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 8, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE