Amavubi yatangiye imyitozo yitegura Benin (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru y’Abagabo “Amavubi”, yatangiye imyitozo yitegura imikino ibiri yo mu itsinda D mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika CAN 2025 u Rwanda ruzakinamo na Benin mu Kwakira uyu mwaka.
Ku wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, ni bwo abakinnyi bigajemo benshi bakina imbere mu gihugu na Kury Johan Marvin wahamagawe ku nshuro ya mbere, batangiye imyitozo itegura iyi mikino ibiri.
Urutonde rw’Abakinnyi 38 bahamagawe
Abazamu: Ntwali Fiarce, Buhake Clement Twizere, Hakizimana Adolphe, Niyongira Patience, Muhawenayo Gad.
Ba myugariro: Ombolenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian, Imanishimwe Emmauel, Ange Mutsinzi, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Aimable Nsabimana na Hirwa Jean.
Abo Hagati: Bizimana Djihad,Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Ndikumana Fabio, Iradukunda Simoen na Ngabonziza Pacifique.
Ba Rutahizamu: Muhire Kevin, Geulette Samuel Leopold, Nshuti innocent, Gitego Arthur, Kwizera Jojea, Niyibizi Ramadhan, Dushiminan Olivier, Iraguha Hadji, Kury Johan Marvin, Salim Abdallah, Kabanda Serge, Ishimwe Annicet, Mbonyumwami Taiba na Biramahire Abeddy
Umukino ubanza u Rwanda ruzasura Benin tariki 11 Ukwakira 2024, kuri Felix Houphouet Stadium Abidjan muri Cote d’Ivoire kubera ko Benin idafite ikibuga cyemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki 15 Ukwakira 2024, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Sitade Amahoro.
Kugeza ku munsi wa Kabiri, Nigeria ni yo iyoboye itsinda D n’amanota ane, ikurikiwe na Benin ifite amanota atatu, u Rwanda ni urwa gatatu n’amanota abiri mu gihe Libya ari iya nyuma n’inota rimwe.
Amavubi amaze imyaka 20 atitabira igikombe cy’Afurika dore ko aheruka icya 2004 muri Tunisia.



NIYITEGEKA CHRISTINE says:
Ukwakira 1, 2024 at 4:13 pmmwiriweneza dukunda ikipe yacu amavubi twizeyeko bazabikora neza tugacyura itsinzi nkunda gukina cyane ariko kuko tuba dutuye mubyaro ntabwo tubona amahirwe yokuzamura impano yanjye nkaba mbasaba ubuvugizi;
NTUYE:MUKARERE KA RUTSIRO
UMURENGE WA MUSASA
AKAGALI KA GISIZA
UMUDUGUDU WA GISIZA
TELEFONE:0790987695 CYANGWA 0727181300