Amavubi yanyangiye Djibouti mu mukino usoza CECAFA U 20

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 15, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Ikipe y’Igihugu Amavubi y’Abatarengeje imyaka 20 yanyagiye na Djibouti ibitego 5-1 mu mukino wa nyuma wo mu itsinda A muri CECAFA U 20 ikomeje kubera muri Tanzania.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2024, ubera kuri KMC Stadium.

Amavubi U 20 yagiye gukina uyu mukino yarasezerewe muri iri rushanwa nyuma yo gutsindwa imikino ibiri ikanga umwe muri itatu yakinnye mu itsinda A.

Ni nako byari bimeze kuri Djibouti yatsiNzwe imikino itatu yo mu itsinda.

Muri uyu mukino, Amavubi U 20 yatangiye ari hejuru cyane maze ku munota wa cyenda Sindi Jesus Paul atsinda igitego mbere kuri Coup Franc nziza yateye hanze y’urubuga rw’amahina umupira uruhukira mu rushundura.

Amavubi yarushakaga cyane Djibouti yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ndayishimiye Didier ku munota wa 22 ku mupira mwiza yahawe na Sindi Jesus Paul hanze y’urubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye umuzamu ananirwa gukuramo umupira ujya mu rushundura. 

Mbere y’uko igice kirangira Kapiteni Pascal Iradukunda yatsinze igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye yatereye nko muri metero 30 umuzamu wari wigiye imbere ananirwa kugarura umupira ujya mu rushundura.

Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’ibitego 3-0.

Mu gice cya kabiri abasore ba Eric Nshyimiyimana bakomeje gusatira Djibouti maze ku munota wa 51, Rutahizamu Vicky Joseph yatsinze igitego cya kane kuri penaliti nyuma yaho myugariro wa Djibouti akoze umupira mu rubuga rw’amahina.

Ku munota wa 73, Amavubi yatsinze igitego cya gatanu cyatsinzwe na Yangiri Yeneza arobye umuzamu.

Mbere y’uko umukino urangira umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itanu y’inyongera.

Ku munota wa 90+4, Djibouti yabonye igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Ahmed Hassan kuri penaliti yakoreweho mu rubuga rw’amahina.

Umukino warangiye u Rwanda runyangiye Djibouti ibitego 5-1 mu mukino usoza itsinda rya A muri CECAFA U 20.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda Kenya yanyagiye Sudani ibitego 4-0.

Muri iri tsinda Kenya na Tanzania ni zo zabonye itike yo gukina imikino ya ½ nyuma yo kuyobora iri tsinda aho Kenya yasoje ari iya mbere n’amanota 10, ikurikiwe na Tanzania n’amanota icyenda, S udani ni iya gatatu n’amanota atandatu, u Rwanda rwasoje ku mwanya wa kane n’amanota ane mu gihe Djibouti yasoje nta nota ibonye.

Amakipe azagera ku mukino wa nyuma ari yo azahagararira aka karere mu mikino y’Igikombe cy’Afurika mu batarengeje imyaka 20 kizakinwa mu 2025 mu Misiri.

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 15, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE