Amavubi yanganyije na Botswana mu mukino wa gicuti

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘’Amavubi’’ yanganyije na Botswana ubusa ku busa mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatanu, kuri Barea Mahamasina Stadium mu mujyi wa Antananarivo muri Madagascar.

Ni umukino watangiye amakipe yombi yigana ariko ubona adashaka gusatirana hakiri kare, aho buri umwe intego zari ukudatsindwa igitego kurusha kugitsinda.

Ku munota wa 33 umutoza w’amavubi yakoze impinduka zihuse hinjiramo Tuyisenge Arsene na Mugisha Bonheur hasohokamo Rubanguka Steve na Byiringiro League.

Izi mpinduka ntacyo zahinduye ku mikinire y’Amavubi.

Igice cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa Amavubi ajya ku ruhuka adateye mu izamu.

Mu gice cya kabiri amavubi yatangiranye impinduka hinjiramo Hakim Sahabo hasohoka Muhire Kevin.

Ku munota wa 58, Amavubi yabonye ‘coup franc’ nziza nyuma yaho umuzamu wa Botswana atereye umupira hanze y’urubuga rwe.

Iyi ‘coup franc’ yatewe na Ombolenga Fitina umupira ujya hejuru y’izamu.

Umukino warangiye Amavubi anganyije na Botswana ubusa ku busa mu mukino wa mbere wa gicuti muri ibiri igomba gukina muri uku kwezi.

U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024 rukina na Madagascar mu mukino wa kabiri wa gicuti saa cyenda z’amanywa ku isaha yo mu Rwanda.

Madagascar yo uyu munsi yatsinze u Burundi igitego 1-0 mu mukino wabanje.

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE