Amavubi yahamagaye abakinnyi 38 bazakina na Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

Umutoza w’Amavubi, Frank Spittler Torsten, yahamagaye abakinnyi 38 bazavamo abo azifashisha mu mukino w’umunsi wa gatatu n’uwa kane wo mu itsinda D u Rwanda ruzakinamo na Benin mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2025 mu kwezi gutaha.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Nzeri 2024, ni bwo Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Frank Spittler, yashyize ahagaragara urutonde rw’abo yifuza kuzakinisha muri iyi mikino.
Urutonde rwashyizwe hanze rugaragaraho umuzamu Buhake Clement Twizere ukinira Ullensaker Kisa yo muri Norway wari umaze igihe adahamagarwa na Kury Johan Marvin wahamagawe bwa mbere ukinira Yverdon Sports FC yo mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi nka Rutahizamu na Ishimwe Annicet ukinira Olympique De Beja yo mu cyiciro cya mbere muri Tunisia.
Urutonde rw’Abakinnyi 38 bahamagawe mu mavubi yitegura Benin
Abazamu
Ntwali Fiarce, Buhake Clement Twizere, Hakizimana Adolphe, Niyongira Patience, Muhawenayo Gad
Ba myugariro
Omborenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian, Imanishimwe Emmauel, Ange Mutsinzi, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Aimable Nsabimana na Hirwa Jean.
Abo Hagati
Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Ndikumana Fabio, Iradukunda Simeon na Ngabonziza Pacifique.
Ba Rutahizamu
Muhire Kevin, Geulette Samuel Leopold, Nshuti innocent, Gitego Arthur, Kwizera Jojea, Niyibizi Ramadhan, Dushimimana Olivier, Iraguha Hadji, Kury Johan Marvin, Salim Abdallah, Kabanda Serge, Ishimwe Annicet, Mbonyumwami Taiba na Biramahire Abeddy
Umukino ubanza u Rwanda ruzasura Benin tariki 11 Ukwakira 2024, kuri Felix Houphouet Stadium Abidjan muri Cote d’Ivoire kubera ko Benin idafite ikibuga cyemewe n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki 15 Nzeri 2024, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade Amahoro.
Kugeza ku munsi wa kabiri, Nigeria ni yo iyoboye itsinda D n’amanota ane, ikurikiwe na Benin ifite amanota atatu, u Rwanda ni urwa gatatu n’amanota abiri mu gihe Libya ari iya nyuma n’inota rimwe.
Biteganyijwe ko abakinnyi bahamagawe biganjemo abakina imbere mu gihugu bazatangira umwiherero ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri 2024.
Amavubi amaze imyaka 20 atitabira igikombe cy’Afurika dore ko aheruka icya 2004 muri Tunisia.

Rwajekare jean de dieu says:
Nzeri 30, 2024 at 9:16 amAndika Igitekerezo hano Amavubi turayizeye azabikora ikizere kirahari umutoza turamwizeye azi gusoma ukino twumvaga abashinzwe ruhago murwanda batuganiriza umutoza wacu akahaguma tukazagana mukisi murakoze
BIVAMUGUSENGA says:
Ukwakira 3, 2024 at 8:50 pmAndika Igitekerezo hanoAMAVUBI AZABIKORA
mesamis obeta says:
Ukwakira 3, 2024 at 9:38 pmumukinnyi hakim sahabu ko atagihamagarwa bite??
Felicien says:
Ukwakira 4, 2024 at 8:53 amArk kwizera olivier uyumutoza ngonaza muhamagara nge narumuwe pee
hafasha says:
Ukwakira 7, 2024 at 10:20 pmhakimu sahabu kobatamuhamagara kwarumukinnyi mwiza ?
Lambert Niyomukiza says:
Ukwakira 11, 2024 at 2:57 pmAmavubi yacu turayashyigikiye