Amavubi yahamagaye abakinnyi 26 bazakina na Djibouti bashaka itike ya ‘CHAN 2024’

Umutoza w’Amavubi, Frank Spittler Torsten, yahamagaye abakinnyi 26 bazavamo abo azifashisha mu mikino ibiri u Rwanda ruzakinamo na Djibouti mu ijonjora rya mbere mu rugendo rwo gushaka itike yo kuzitabira Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) izabera muri Uganda, muri Kenya na Tanzania muri Gashyantare 2025.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2024, ni bwo umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Frank Spittler, yashyize ahagaragara urutonde rw’abo yifuza kuzakinisha muri iyi mikino.
Urutonde rwashyizwe hanze rugaragaraho umuzamu Umuzamu Habineza Fils Franciois wa Etoile de l’Est na Ndayishimiye Didier wa AS Kigali baherutse kwitwara neza muri CECAFA U 20.
*Urutonde rw’Abakinnyi 26 bahamagawe mu mavubi yitegura Djibouti*
Abazamu: Hakizimana Adolphe, Niyongira Patience, Muhawenayo Gad na Fils Habineza Francois
Ba myugariro: Ombolenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Ndayishimiye Thierry na Hirwa Jean.
Abo Hagati: Muhire Kevin, Ruboneka Jean Bosco, Ndikumana Fabio, Iradukunda Simoen, Didier Ndayishimiye na Ngabonziza Pacifique.
Ba Rutahizamu: Niyibizi Ramadhan, Dushiminan Olivier, Iraguha Hadji, Kabanda Serge, Mbonyumwami Taiba, Osse Iyabivuze
Umukino ubanza uzabera i Kigali tariki 27 Ukwakira 2024, suri Sitade Amahoro nyuma y’ubusabe bwatanzwe na Djibouti ko yifuza kwakirira uyu mukino mu Rwanda bitewe n’uko nta kibuga bafite cyemewe na CAF.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 31 Ukwakira 2024, kuri Sitade Amahoro.
Kuri iyi nshuro, ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Djibouti izahura n’izaba yakomeje hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu kwezi k’Ukuboza.
Biteganyijwe ko abakinnyi bahamagawe bazatangira umwiherero ku wa Mbere tariki ya 21 Ukwakira 2024.

ahishakiye Elissa says:
Ukwakira 23, 2024 at 6:34 pmAmahirwe masa kuri ikipe yacu amavubi
augustin says:
Ugushyingo 23, 2024 at 10:53 pmNdifuza kuryereka Rwanda vs Sudan 2024 abazakina