Amavubi y’Abagore yatakaje imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 7, 2025
  • Hashize icyumweru 1
Image

Ikipe y’Igihugu y’Abagore yamanutse imyanya ibiri iva ku mwanya wa 166 ijya ku mwanya wa 168 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Kanama 2025.

Iyi kipe iheruka gukina muri Gashyantare uyu mwaka Ubwo yasezerwaga na Misiri mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, inganyije umwe, itsindwa undi.

Mu rutonde ruheruka gusohoka muri Kamena 2025, Ikipe y’igihugu yari yatakaje umwanya umwe iva ku mwanya wa 165 ijya ku wa 166.

Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Ikipe y’Igihugu ya Tanzania (131), ikurikiwe na Kenya (140), Uganda (147) mu gihe u Burundi (178).

Urutonde ruyobowe na Espagne, ikurikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sweden mu gihe u Bwongereza buheruka kwegukana igikombe cy’u Burayi cya EURO 2025 ari ubwa kane.

Nigeria ya mbere muri Afurika iri ku mwanya wa 36 ku Isi.

Urutonde rutaha ruzasohoka mu mezi abiri ari imbere, ku wa 11 Ukuboza 2025.

Amavubi y’Abagore yatakaje imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 7, 2025
  • Hashize icyumweru 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE