Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025

Ikipe y’igihugu Amavubi y’Abagore yasezerewe na Misiri mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 nyuma kunganya ibitego 2-2 mu mukino wo kwishyura, igiteranyo kiba ibitego 3-2 mu mikino yombi.
Uyu mukino wo kwishyura wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Gashyantare 2025, kuri Suez Canal Stadium.
Umukino ubanza wabereye i Kigali Amavubi y’Abagore yari yatsinzwe na Misiri igitego 1-0.
Amavubi y’Abagore yasabwaga gutsinda ibitego 2-0 kugira ngo akomeze mu ijonjora rya kabiri.
Gusa si ko byagenze kuko ku munota wa gatandatu gusa w’umukino, Menna Tarek wa Misiri yahise ashyiramo igitego cya mbere, dore ko iyi kipe yanakiniraga iwayo.
Ku munota wa 26, Usanase Zawadi yishyuye iki gitego agarura ikipe y’u Rwanda mu mukino, ariko igice cya mbere kirangira hatongeye kuboneka ikindi gitego ku mpande zombi.
Mu cya kabiri, Misiri yakomeje kurusha u Rwanda kuko yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 67, gishyizwemo na Habiba Esam Mohamed wanatsinze icy’i Kigali.
Abakinnyi b’u Rwanda bagerageje kwishyura ibi bitego ariko haboneka kimwe gusa, na cyo cyinjijwe na Usanase Zawadi ku munota wa 96, umukino urangira rusezerewe ku giteranyo cy’ibitego 3-2.
Mu ijonjora rya nyuma Misiri izakina na Ghana mu rwego rwo kureba ikipe izakomeza muri iri rushanwa rihuza amakipe y’ibihugu y’abagore akomeye muri Afurika.
