#Amatora24: Ab’i Rubavu bashyigikiye Paul Kagame babana mu bibi no mu byiza

Umuyobozi ubereye u Rwanda ni ubana n’abaturage mu bibi no mu byiza. Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bishimiye kongera kwakira Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame baherukaga kubona mu bihe bikomeye by’ibiza bahuye na byo mu mwaka wa 2023.
Uyu munsi ni ibyishimo kuro bo kuko bamwakiriye mu gihe akomeje kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, bakaba bavuga ko nk’uko atabatenguha kandi yabagejeje kuri byinshi, ari na ko na bo batazabura ku mutora.
Ubwo yaherukaga mu Karere ka Rubavu, yahumurije abaturage bari basenyewe n’ibiza byibasiye Intara eshatu ku itariki ya 3 Gicurasi 2023.
Muri uru rugendo yakoreye mu Turere turimo Nyabihu na Rubavu twari twahuye n’ibiza, Perezida Kagame yahaye ubufasha bw’uburyo bwose abahuye n’ibiza by’umwihariko yizeza ubufasha bw’amafaranga y’ishuri abagizweho ingaruka n’ibiza bari bafite abana biga.
Uyu munsi asubiyeyo mu rwego rwo kwiyamamaza nk’Umukandida wa FPR Inkotanyi wahiguye amasezerano yabahaye.
Bimwe mu byo Perezida Kagame yijeje abaturage ubwo yahaherukaga yarabikoze
Perezida Paul Kagame ubwo yageraga ku kibuga giherereye mu Murenge wa Rugerero, akaganira n’abaturage mu bamugejejeho ibibazo harimo uwitwa Nirere Marie Chantal wo mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Kabirizi, Umudugudu wa Ruhangiro watangiye ashimira ubufasha bahawe n’Ubuyobozi ubwo Sebeya yari imaze kuzara mu nzu zabo gusa agaragaza ibyifuzo.
Ati: ”Mfite ibyifuzo bibiri ngira ngo mudufashe. Nagira ngo mudufashe Sebeya, ni yo nyirabayazana yo kuba turyamye muri iki Kibaya, mwayitubungabungira mu byeyi mwiza, mu mpande zombi kugira ngo n’ubundi ibyateje [Ibiza] ntibizongere kubiteza”.
Ikindi cyifuzo yagaragaje ni icy’abana babo bari mu mashuri yisumbuye muri icyo gihe, ariko ngo “Ibyagombye kuba byabarihira byatembanywe n’ibiza mu byeyi mwiza, twagira ngo mudufashe wenda mu bigo by’amashuri bazatworohereze ku byerekeye umusanzu wabo.”
Icyo gihe Perezida Kagame yagaragaje ko uretse no kubafasha, n’abantu batuye hafi y’umugezi bakwiriye kuhavanwa bagashakirwa ahandi ho gutura hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ati: ”Ibyo birakorwa hari abari kubikurikirana ubu ngubu. Hanyuma ikindi kirakorwa, hari abagiye batura muri Sebeya mu mazi, ibyo ntabwo ari byo birabujijwe. Rero turashakira abantu aho bagomba gutura hakwiriye ni ho bazajya abantu bareke gutura mu mazi kuko iyo byaje nk’uko ntabwo biteguza biraza nyine bigahitana abantu ni na yo mpamvu bashyizeho itegeko ribuza abantu gutura hafi n’amazi cyangwa n’ibishanga.”
Ku byerekeye ikibazo cy’amafaranga y’ishuri y’abana ku bahuye n’ibiza, Perezida Kagame yasubije agira ati:”Ibyo na byo ntabwo bigoye.”
Kugeza ubu abaturage bari batuye hafi y’Umugezi wa Sebeya babashije kwimurwa bashakirwa aho gutura ndetse n’abari bahuye n’ibiza barafashwa ku buryo bose bafite amashimwe ku mutima.
Ku nkengero z’Umugezi wa Sebeya hubatswe uruzitiro ruwukikiza, hubakwa ikiraro kigezweho mu Murenge wa Nyundo ndetse mu Karere ka Rubavu hashyirwa ‘Damu’ ifata amazi ya Sebeya mu rwego rwo kuyagabanyiriza imbaraga.
Uretse ibyagaragajwe mu minsi ishize, abaturage banishimira byinshi bagezeho mu myaka 25 ishize aho mu gihe bamwakiriye kuri Site ya Gisa kuri iki Cyumweru bakomeje kuriririmba indirimbo y’umunezero w’uko Akarere kabo kavuye ku kuba indiri y’Abacengezi kakaba igicumbi cy’ubukerarugendo n’umutekano uhamye.
Bashingiye ku byagezweho mu myaka iridnwi gusa, imibare igezweho igaragaza ko ingo zifite umuriro w’amashanyarazi zavuye ku 44 189 zikagera ku 99 432 ndetse hanubatswe imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 19,4.
Mu mihanda mishya yubatswe harimo uturutse kuri Sitade Umuganda ukagera mu Murenge wa Rugerero washyizwemo na Kaburimbo ubu ukaba ugendwa wunganira uwari usanzwe.
Muri iyi myaka nanone hubatswe Imidugudu itatu y’icyitegererezo ari yo uwa Buhimba, uwa Rugerero n’uwa Ndoranyi, hahangwa imirimo mishya 49 335 muri gahunda ya VUP nderse hanubakwa ibyumba by’amashuri 1 284.
Ikindi kandi, mu rwego rwo kugeza amazi meza ku baturage, hubatswe imiyoboro ireshya n’ibilometero 139,6 yiyongeraho n’amavomo atandukanye yagiye yegerezwa abaturage nibura muri metero 500.






