Amatora yatumye abarimo Nel Ngabo, Ama G na Dr Claude basubiramo indirimbo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mu gihe habura igihe gito ngo Abanyarwanda bari imbere mu gihugu no hanze bajye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite, abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo basubiramo izo bari basanganywe zakunzwe n’abatari bake.

Nubwo abahanzi benshi bakomeje kwifashisha inganzo bagaragaza ibigwi bya Kagame Paul, kandi bakibanda ku buryo babona ko kumugira nka Perezida ari umugisha kuri bo, muri iyi nkuru Imvaho Nshya yabateguriye indirimbo z’abahanzi zari zisanzweho zifite ubundi butumwa bakaza kuzisubiramo bagamije kuvuga ibigwi bya Perezida Kagame Paul.

Ku ikubitiro hagaragara indirimbo ya Nel Ngabo yitwa Nywe yari ifite ubutumwa bugaruka ku buzima bwo gushakisha imibereho urubyiruko runyuramo bagamije gutera imbere.

Ni indirimbo yashyize ahagaragara tariki 10 Nzeri 2021, yari isanzwe ikunzwe kuko ifite abayirebye bagera mu bihumbi icyenda, ibitekerezo bisaga 200, ndetse n’abayishimiye barenga 100 (Likes).

Ku itariki 4 Kamena 2024, ni bwo uyu muhanzi yashyize ahagaragara iyi ndirimbo ivuguruye (Remix) yise Nywe Pk24. Iyi indirimbo yakiriwe neza n’abakunzi be kuko mu minsi irindwi gusa imaze kugira abayirebye barenga ibihumbi 200, abayikunze barenga 1000, ikagira ibitekerezo 1300.

Muri iyi ndirimbo atangira ati: “Twamuhisemo batureba u Rwanda rutubana ubuki, yarukuye habi cyane, bamwe banze ko rutuza ubu baravuga ngo nywe, singire uwo numva ngo nywe.”

Nyuma ye umuhanzi Dr. Claude wakunzwe cyane mu ndirimbo ye yise Contre Succes, yongeye kuyifashisha ayisubiramo (Remix) agaruka ku bikorwa n’ibigwi bya Perezida Kagame, ayishyira ahagaragara tariki 7 Kamena 2024, ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 70 abayikunze basaga ibihumbi 3.

Muri Contre Succes hari aho agira ati: “Bamwe bakubwira ngo bazarusenya abandi bakakubwira ngo bazamuvanaho abo bose bakubwira ibyo bareke bavuge, dore ubu umugore yahawe agaciro, uburinganire bwashinze imizi, abatakubwira ibyo babikora nkana. Umva Kagame Paul aradukunda mureke kumva ibyo bavuga ibyo byose n’amashyari abo bose ni aba Contre succes.”

Uwitwa Hakizimana Aman uzwi nka Ama G the Black yasubiyemo indirimbo ye yise Twarayarangije, avuga ko akurikije ibikorwa ndetse n’ibigwi bya Perezida Paul Kagame, ku giti cye amatora yarangiye kuko u Rwanda ukwiye kuruyobora agaragarira mu bikorwa bye.

Muri iyo ndirimbo atangira agira ati: “Ayo matora twe dusabwa twarayarangije, umusaza wacu arishimiwe, mu Turere twose ibyo gutora twararabirangije, impamvu tubivuga ibikorwa biruta amagambo, ko bigaragara wabipinga ute?.”

Akomeza asobanura ibikorwa byaranze ubuyobozi bwa Perezida Kagame bimugaragariza ko gutora byarangiye mu mutima hasigaye ko umunsi ugera gusa. Emme Mushya na we tariki 16 Gicurasi 2024 yashyize ahagaragara indirimbo yise Tora Paul Kagame, aho yifashishije indirimbo isanzwe izwi yitwa Weka Morare (Weka Morale).

Muri iyo ndirimbo yibanda cyane ku bikorwa by’iterambere yagejeje ku baturage n’uburyo yatoje urubyiruko gukora rukiteza imbare.

Uretse izi ndirimbo hari izindi zikunzwe zasubiwemo zigakundwa mu gihe cyo kwamamaza Umukuru w’Igihugu zirimo Nta ntambara yantera ubwoba yakunze kuririmbirwa mu nsengero bumvikanisha ko intambara z’ubuzima banyuramo ku Isi zitabatera ubwoba, ko iyarinze bamwe mu bakiranutsi banditse muri Bibiliya izabarinda.

Hanyuma uwitwa Train iko speed aza kuyisubiramo ayita Nda ndambara, ikoreshwa mu matora yabaye mu 2017, ubwo yavugaga ko Imana yarinze Kagame izamurinda, kandi ko nta cyo bakwiye gutinya mu gihe barimo kurinda no guteza imbere igihugu cyabo.

Biteganyijwe ko amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba tariki 14 ku bari hanze y’Igihugu na 15 Nyakanga 2024 ku bari imbere mu gihugu.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE