Amatora y’Abadepite 27 ku byiciro byihariye yatangiye

Abagize inteko itora ku byiciro byihariye baramukiye mu matora y’Abadepite 27 bazahagararira ibyiciro byihariye mu Nteko Ishinga Amategeko.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangarije RBA ko aya matora yari ataganyijwe gutangira saa yine ariko aza gutangira saa yine n’igice kubera ko abagize inteko itora ari bwo babonetse.
Ni amatora arimo gukorwa biteganyijwe ko aza kurangira ku isaha ya saa munani maze Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igatangaza ibyayavuyemo by’agateganyo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, yavuze ko iki ari cyo cyiciro cya nyuma cy’amatora kuko icya mbere cyabaye tariki ya 14 Nyakanga, Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda batora Perezida wa Repubulika n’Abadepite 53, n’ababa mu Rwanda bakaba baratoye tariki ya 15 Nyakanga.
Abo badepite 53 batowe baturutse mu mitwe ya Politiki n’abakandida bigenga.
Ati: “Tukaba tugeze ku cyiciro cya nyuma cyo gutora ibyiciro byihariye, ni ukuvuga Abadepite batorwa 24 bahagarariye abagore, batorwa mu Ntara n’Umujyi wa Kigali. Hari kandi ab’urubyiruko baturuka mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko n’Umudepite umwe utorwa mu Nama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga.”
NEC isobanura ko ayo matora arimo gukorwa mu buryo buziguye.
Munyaneza ati: “Abagore 24, batorwa n’Inama z’Igihugu z’Abagore kuva ku rwego rw’Umudugudu, kugera ku rwego rw’Igihugu, hakiyongeramo abagize Inama Njyanama z’Imirenge, Inama Njyanama z’Uturere ndetse n’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.”
Ku cyiciro cy’abagore, NEC itangaza ko hari abakandida 199 bagomba gutorwamo 24.
Abatora urubyiruko ni abagize Inama y’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere no ku rwego rw’Igihugu.
Abakandida Depite biyamamarije guhagararira urubyiruko mu Nteko ni 31 baza gutorwa Abadepite babiri.
Abatora Umudepite umwe n’Ababigize Komite y’Abantu bafite Abantu bafite Ubumuga ku rwego rw’Akarere, ku Ntara, no ku rwego rw’Igihugu. Kuri icyo cyiciro harimo abakandida 13.
Mu rwego rwo korohereza abatora, abahagarariye abagore baratorera ku rwego rw’Akagali, ay’abantu bafite ubumuga arabera ku rwego rw’Akarere, mu gihe abatora urubyiruko barimo gutorere ku rwego rw’Igihugu.
