Amatora ashimangira uruhare rw’umuturage mu miyoborere y’igihugu – NCHR

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 21, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yatangaje ko gutora ari bumwe mu burenganzira bw’ibanze bwa Muntu buha urubuga umuturage bityo agahitamo nta gahato abayobozi bamufitiye akamaro ashingiye kuri gahunda z’iterambere bagaragaje. 

Ibi byagarutsweho na Umurungi Providence, Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa y’indorerezi z’Imiryango itari iya Leta ndetse n’abanyamakuru, ejo ku wa Kane 20 Kamena 2024.

Umurungi agaragaza ko buri muturage, abinyujije mu matora, agira uruhare mu kurinda no kurengera uburenganzira n’ubwisanzure bwa Muntu no mu gushimangira demokarasi mu gihugu.

Yavuze ko demokarasi ari ubuyobozi buvuye ku baturage, butanzwe n’abaturage kandi bukorera abaturage.

Komisiyo y’Uburenganzitra bwa Muntu yavuze ko nta matora, nta demokarasi kandi kuvutsa umuntu ubwo burenganzira, ari ukubangamira iyubahirizwa ry‘uburenganzira bwa Muntu.

Umurungi Providence, Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, akomeza agira ati: “Gutora nanone ni inshingano ku muturage. Ni ikimenyetso kigaragaza uruhare rwe mu miyoborere y’igihugu cye, mu iterambere ry’igihugu, mu gushimangira demokarasi no mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu.”

U Rwanda rwashyizeho amategeko n’ingamba bikwiye bigamije guteza imbere no kurengera uburenganzira mu matora.

Mu bijyanye n’amategeko, hashyizweho Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda  mu ngingo ebyiri, aho riteganya uburenganzira bwo gutora no gutorwa.

Hashyizweho kandi amategeko n’amabwiriza atandukanye agenga ibijyanye n’imigendekere y’amatora.

Umwari Carine, Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yavuze ko zimwe mu nshingano za Komisiyo ari ugutegura no kuyobora amatora kandi agakorwa mu mucyo hagamijwe kwimakaza umuco wa demokarasi mu gihugu.

Yerekanye ko raporo zikorwa nyuma y’amatora zifasha NEC mu gutegura neza kurushaho amatora y’ubutaha.

Yasabye indorerezi kugera ku biro by’itora mbere y’isaha yo gutora kugira ngo bakurikirane neza amatora ku buryo bwiza burushijeho.   

Hagabimana Claude, Umukozi ushinzwe amategeko muri NEC, yavuze ko itegekonshinga rigena ko amatora yo mu Rwanda, hari akorwa ku buryo buziguye n’ubutaziguye.

Ati: “Amatora aziguye ni amatora akorwa aho abayobozi batorwa n’abahagarariye abaturage mu gihe amatora ataziguye abaturage bose bagejeje imyaka yo gutora bayagiramo uruhare.”

Umuntu utari kuri lisiti y’abakandida ntatorwa. Abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu, uwafashe umwana ku ngufu n’undi wese watswe uburenganzira n’inteko zibifitiye ububasha ntibemerewe gutora.

Amafoto: NCHR

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 21, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE