Amatora 2024: NEC imaze kwakira indorerezi mpuzamahanga zisaga 300

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko kugeza ubu imaze kwakira indorerezi zizakurikirana amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite zisaga 1 100 barimo 334 baturutse mu mahanga na 776 bo mu Rwanda.

NEC yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024, mu kiganiro yagiranye n’izo ndorerezi, ibagezaho amabwiriza ajyanye no gukurikirana amatora azaba tariki ya 14 kugeza ku ya 16 Nyakanga 2024.

Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa yavuze ko izo ndorerezi 1 100, zaturutse mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi ziganjemo aboherejwe n’imiryango mpuzamahanga.

Yagize ati: “Abangaba baturuka mu byiciro bitandukanye aha twavuga, imiryango mpuzamahanga, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Afurika Yunze Ubumwe (AU), Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), uw’ibikoresha Igifaransa (Francophonie), ibigo bishinzwe amatora mu bihugu bitandukanye nk’uko NEC ibishinzwe hano mu Rwanda, nabo twakiriye, hari bamwe basabye Ambasade zabo mu Rwanda ngo babahagararire, n’abandi boherejwee n’ibihugu byabo ngo babahagararire.”

Yavuze ko hari n’imiryango itegamiye kuri Leta yo mu gihugu na Mpuzamahanga n’ibindi byiciro byasabye gukurikirana amatora.

Gasinzigwa yavuze ko guhura na bo ari muri gahunda yo kubabwira imyiteguro y’amatora, ibyakozwe n’ibisigaye aho bigeze.

Yumvikanishije ko izo ndorerezi zizakorera mu Gihugu hose ndetse abasaba kwitwararika mu byo bakora bubahiriza amabwiriza n’amategeko abagenga mu gihe cy’amatora.

Yagize ati: “Twari twifuje guhura na bo, hari abari baje mbere, twagira ngo tubabwire imyiteguro y’amatora aho igeze. Twabagejejeho ibigenga indorerezi ngo bazabashe kwitwararika, kugira ngo bazabashe gukurikirana imirimo yabo y’amatora, ariko nanone bakamenya ibyo bemerewe n’ibyo batemerewe.”

Yavuze ko ibyinshi bigenga indorerezi z’amatora u Rwanda ruzihuje n’ahandi ariko ko hari ibyo bagomba kwitwararika bijyanye n’umwihariko w’u Rwanda.

Yagize ati: “Indorerezi aba ari ngombwa mu gihe cy’amatora kugira babone ko ibyo twagiye dukora dukurikiza amategeko, babone ko ibiva mu matora biba byubahirije ibisabwa, twebwe iyo baje turishima.”

Yavuze ko izo ndorerezi biteguye kwakira raporo zizabaha bazazakira bagasuzuma iby’ingenzi bishobora kubafasha mu mikorere.

Oda Gasinzigwa yasabye izo ndorerezi kwitwararika bakubahiriza amategeko agenga amatora.

Ati: “Icyo twavuga ni uko bagomba gukorera aho basabwe, ntabwo ari bo bagomba gutanga amabwiriza y’uburyo amatora akorwa n’uburyo ayoborwa biba bifite ababishinzwe. Ikindi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ni we utangaza ibyavuye mu matora, ibindi biba ari ukumenyesha.”

Yongeyeho ati: “Ntabwo bemerewe nk’abandi bose gufotora mu bwihugiko, bemewe aho ari ho hose, ariko gufotora umuntu atora cyangwa urupapuro rw’itora ntabwo byemewe”.

NEC yasabye Abanyarwanda bose ko bakira neza izo ndorerezi kuko ari inshuti z’u Rwanda bagafasha kuzuza inshingano zabo.

NEC yavuze ko kwiyandikisha ku ndorerezi bikomeje kugera tariki ya 14 Nyakanga 2024.

NEC yatangaje ko abasaga miliyoni 9 z’Abanyarwanda bujuje ibisabwa ni bo bazatora, barimo abarenga miliyoni 2 bazatora bwa mbere.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE