Amatora 2024: Icyo abakandida Perezida batangaza mbere yo kwiyamamaza

Hasigaye amasaha make ngo ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida ku mwanya wa Repubulika n’ay’Abadepite ngo bitangire tariki ya 22 Kamena 2024 mbere y’uko amatora aba tariki ya 14 kugeza tariki ya 16 Nyakanga.
Mbere y’uko Abakandida bimejwe bidasubirwaho na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ku mwanya w’umukuru w’igihugu batangira kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu bagize ibyo batangaza.
Paul Kagame

Uyu mukandida watanzwe n’Umuryango RPF Inkotanyi yatangaje ko nubwo igihugu hari ibyo kimaze kugeraho mu myaka mike ishize, afatanyije n’Abanyarwanda bazakomeza guharanira gukora ibindi birushijeho.
Yagize ati: “Iyo umaze kubona ibishoboka rero kandi bigaragaza ko biduturukamo Abanyarwanda, icyakubuza gukora ibirenze ibyiza ngo ugera kure, imbere heza yaba ari iki?”
Perezida Kagame yagaragaje ko hari ingero nyinshi z’ibishoboka byabayeho kandi Abanyarwanda bagizemo uruhare n’iyo byaba byarabayeho biturutse ku nkunga.
Mu byo yagarutseho byagezweho biri mu nzego zitandukanye zirimo iz’ubuzima, ibikorwaremezo, siporo, ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi ariko ashimangira ko abaturage bagomba gukomeza kwihuta mu iterambere kandi bakagera kure buri gihe bisuzuma niba bashobora gukora ibirushijeho.
Ati: “Ntabwo twageze aho twishimiye ngo twumve tunyuzwe, turacyakomeje urugendo”
Yatanze urugero rw’ubukungu bwazamutse ku kigero cya 8% mu mwaka ushize, avuga ko abaturage bakwiye guhora bumva ko bidahagije ko niba bwazamutse ku 8% bushobora no kugera ku 9% cyangwa 10% ndetse no kurenzaho.
Yavuze ko amashanyarazi ageze kuri 77% mu gihugu hose ko ahasigaye na ho amashanyarazi akwiye kubageraho.
Ati: “Hari n’aho tuzi mu gihugu cyacu mu turere hakiri aho amashanyarazi ataragera, iteka icyo tuba dutekereza ni uko na ho agomba kuhagera kuko ntaho dusiga inyuma.
Kwiyamamaza kongera kuba umuyobozi w’igihugu, twebwe dufite amahirwe yo kuvuga ngo hari ibyaturanze mu myaka ishize tuyoboye, n’abandi bafite ibyabaranze cyangwa ibyo bifuza ko byabaranga. Ni yo mpamvu baboneka bagashaka kujya mu mwanya wo kuyobora igihugu ibyo ni uburenganzira bwabo”.
Perezida Kagame yashimangiye ko abaturage bafite uburenganzira bwo kureba bishingiye ku byo babonye bagizemo uruhare.
Dr Frank Habineza

Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza yatangaje ko yiteguye mu buryo buhagije, ndetse anishimira ko ishyaka ayoboye nyuma yo kwandikwa nk’ishyaka ryemewe mu gihugu byatanze umusaruro ufatika ndetse n’inzego zashyizweho muri iri shyaka zimaze gukomera.
Dr Habineza w’imyaka 47 y’amavuko, waniyamamaje mu matora aheruka y’umukuru w’igihugu ya 2017 ndetse no mu y’Abadepite ya 2018 yabwiye itangazamakuru ko ishyaka rye rimaze kwiga byinshi bifatika kandi rimaze no kugira ubunararibonye mu rwego rwa politiki.
Ati: “Mu matora aheruka, ntabwo twari dufite inzego z’abagore n’urubyiruko ziduhagarariye ku rwego rw’Akarere. Muri uyu mwaka ubu twamaze kuzishyiraho. Byongeye kandi ubu ishyaka ryacu rifite abarihagarariye batatu mu Nteko Ishinga Amategeko, barimo Abadepite babiri n’undi umwe w’Umusenateri. Dufite kandi abantu baduhagarariye mu nzego zo hasi. Ubu turi ishyaka rifite imbaraga kurusha mbere.”
Mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2017, Dr Habineza yabonye amajwi atageze kuri 1% mu gihe uwatsinze ayo matora ari Perezida Kagame icyo gihe yagize 99%.
Ishyaka Green Party ryakomeje gukora ibikorwa bya Politiki ndetse mu matora y’Abadepite ritsindira imyaka ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite. Nyuma y’aho umwe mu barwanashyaka ba Democratic Green Party na we yatorewe kuba umwe mu bagize Sena y’u Rwanda, atowe n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.
Dr Habineza ati: “Turashishikariza abarwanashyaka bacu kujya mu nzego z’ubuyobozi mu nzego z’ibanze. Dufite umwe uri mu Nama Njyanama y’Akarere ka Rulindo. Iyi ni itsinzi. Dufite n’abandi bantu benshi bari mu Nama y’Igihugu y’urubyiruko, uregero ni mu Karere ka Kicukiro”.
Dr Habineza ati: “Nibura 70% ibyo twari dufite mu migabo n’imigambi mu 2017 byagezweho. Guverinoma n’ishyaka riri ku butegetsi ibyinshi byaremewe ndetse bishyirwa mu bikorwa.
Ibijyanye no kongera imishahara y’abarimu yari kimwe mu bintu by’ingenzi twagaragaje. Twari twatangaje ko dushaka ko abanyeshuri bagaburirwa ku ishuri. Nishimiye ko Guverinoma yemeye ibyo twari twagaragaje ko tuzakora”.
Philippe Mpayimana

Umukandida perezida wigenga Mpayimana Phillippe yabwiye itangazamakuru ko yiteguye kugaragariza Abanyarwanda ibintu bishya mu gihe cyo kwiyamamaza.
Yagize ati: “Ndashaka kumvisha abaturage ko hari ikintu gishya mbazaniye”.
Mpayimana yavuze ko abaturage bakwiye gufata umwanya bakareba ibyo ateganya kubagezaho.
Mpayimana asanzwe ari umukozi wa Leta muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu aho ari Impuguke ishinzwe uruhare rw’abaturage mu kwishakamo ibisubizo. Ni umwanya yagiyeho Ugushyingo 2021.
Ni ku nshuro ya Kabiri agiye kwiyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, nyuma yo gutsindwa mu matora aheruka yo muri 2017, aho yabonye amajwi 0,72%.
Abajijwe uko yiteguye ibikorwa byo kwiyamamaza Mpayimana yavuze ko arimo gukora ibishoboka byose ngo bizagende neza.
Ati: “Tuzatangirira mu Karere ka Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba. Nyuma tuzajya dukora buri munsi ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere tuburi. Twizeye ko tuzagera mu gihugu hose”.