Amatora 2024: Ibyishimo bivanze n’amatsiko ku rubyiruko rwatoye bwa mbere 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mu gihe Abanyarwanda basaga miliyoni 9 bazindukiye mu gikorwa cyo gutora Perezida wa Repulika n’ay’Abapite, abasore n’inkumi bagize urubyiruko batoye bwa mbere bishimiye ko batoye bwa mbere ndetse ko bari bafite amatsiko.

Mu Mujyi wa Kigali kuri Site zitandukanye aho Imvaho Nshya yageze yasanze abaturage bazindutse,  bitabiriye amatora ku bwinshi, barimo n’ab’urubyiruko batoye bwa mbere, wabonaga bamwenyura n’akanyamuneza mu maso bishimiye ko na bo batanze umusanzu wabo mu kwihitiramo abayobozi b’Igihugu.

Ntakirutimana Sylvain, yavutse mu 2001, afite imyaka 23 y’amavuko, atuye mu Mudugudu w’Akinyambo, Akagali ka Kora, mu Murenge wa Gitega, mu Karere ka Nyarugenge, Imvaho Nshya yamusanze akimara  gusohoka mu cyumba cy’itora.

Yagize ati: “Urumva nkanjye ntabwo nari nzi uko gutora bigenda, natekerezaga ko ari kwa kuntu ugenda ugasinya ngo natoye kanaka, ariko ubu biratandukanye cyane, yewe n’ukuntu biteguye biri mu mucyo rwose ni ibintu byiza cyane.

Nta n’ubwo wavuga ngo ubu ubwo ntoye gutya umuntu arandeba avuge ngo kuki ntoye gutya, ni ibintu wikorera mu mutuzo mu bwihugiko nta muntu n’umwe uba urimo ngo aramenya ibyawe, bikarangira. Umuperezida ushaka ukamutora n’ishyaka ushaka ry’Abadepite ukaritora, ubundi bikarangira ukigendera rwose.”

Uwo musore yavuze ko gutora kuri we ari ingirakamaro kandi yishimiye kuba yihitiyemo abayobozi.

Ati: “Nari mfite akazi ariko nabanje gutora nka gahunda ya Leta.”

Yunzemo ati: “Impamvu naje gutora numvaga nshaka kwitorera umuyobozi kandi umbereye, gutora ni gahunda ya Leta kandi tugomba kuyikurikiza, niba Leta yateguye gutora nanjye ngomba kubyubahiriza nk’umuturage ubereye igihugu”.

Undi witwa Delphine yavuze ko gutora bwa mbere byamushimishije kuko yajyaga yumva abaturage bavuga ngo bitoreye ubuyobozi, akumva agize amatsiko y’uko bikorwa.

Ati: “Najyaga numva abaturage bavuga ngo twatoye ubuyobozi bwacu tubigizemo uruhare, nanjye nkumva ngize amatsiko yo kwitorera umuyobozi nshaka kandi nishimiye, byanshimishije cyane kuba nanjye naje gutora bwa mbere.”

Yavuze ko ibyo yari yarabwiwe ku cyumba cy’amatora yasanzwe bitandukanye cyane n’uko yabibonye.

Ati: “Bari baransobonuriye ngo ni icyumba kirimo ibifoto byinshi, ukagenda ugashyiramo igikumwe cyawe ariko mbonye ari ibintu biri ku murongo, ugenda ugatora nta muntu ukureba ngo agukurikirane ngo ‘wowe watoye uyunguyu kandi njye sinashakaga ko utora uyu,’ ni ibintu ukora mu ibanga ryawe ugahitamo umuyobozi ukubereye”.

Urwo rubyiruko rushishikariza bagenzi babo bataratora kujya gutora na bo bakihitiramo abayobozi bababereye.

Amatora ya Perezida wa Repulika n’ay’Abadepite yatangiye ku itariki ya 14 Nyakanga, ku Banyarwanda baba mu mahanga, mu gihe uyu munsi tariki ya 15 Nyakanga 2024 ari bwo Abanyarwanda baba mu gihugu imbere batoye.

Ntakirutimana Sylvain, utoye bwa mbere
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE