Amateka ya shampiyona y’Isi y’Amagare u Rwanda rugiye kwakira

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 20, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025, Umujyi wa Kigali uzakora amateka yo kuba uwa mbere wo muri Afurika wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, aho irushanwa ry’uyu mwaka rizamara iminsi umunani ryitezwemo abakinnyi 918 baturutse mu bihugu 110.

Iri siganwa ni rimwe mu masiganwa azaba akomeye yabayeho kuko rizaba rigizwe n’inzira y’ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475.

Muri iyi nkuru Imvaho Nshya igiye kubagezaho amwe mu mateka yihariye ya shampiyona y’Isi igiye gukinwa ku nshuro ya 98.

Mu 1900 hatangijwe irushanwa ry’amagare n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi, UCI, ribera ku migabane nk’uw’u Burayi, Amerika, Oseyaniya, na Aziya. Ariko nta na rimwe ryari ryakabereye ku Mugabane wa Afurika.

Muri iri rushanwa abigaragaje ndetse bakambara n’umwambaro harimo ibirangirire nka Eddy Hiffex, Bernard Hirckx, Bernard Hinalt, na Peter Sagan, ibi byerekana uburyohe buhebuje bw’igare.

Mu 1921 i Copenhagen muri Denmark, ni bwo ku nshuro ya mbere hakimwe isiganwa ry’amagare ku rwego rw’Isi ryitabirwa n’abatarabigize umwuga, mu 1927 ryitabirwa n’ababigize umwuga.

Mu 1958 hongewemo abagore, mu 1996 hongerwamo abatarengeje imyaka 23 n’abato. Uko igihe cyagiye gihita, shampiyona yabaye ahantu ho kwerekanira impano ku baryitabiriye.

Nyamara, nubwo uyu mukino wagiye waguka ku Isi yose, ntabwo wigeze ubera muri Afurika.

Mu 2019, U Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira iri siganwa rya mbere ku Isi, byabaye impinduka nziza yo guhindura amateka.

U Rwanda, u Bubiligi na Maroc ni byo bihugu byari byasabye kwakira irushanwa rya UCI 2025, birangira u Rwanda ari rwo rwemerewe kuzakira iryo rushwana.

Kuva u Rwanda rwatsindira kuzakira UCI 2025, Kigali yarahindutse. Imihanda yaravuguruwe indi irubakwa, amahoteli arubakwa, kandi ibikorwa remezo byo gusiganwa ku magare nabyo biragurwa.

Ikigo UCI World Cycling Centre Africa Satellite cyarafunguwe, gishyira imbaraga mu guhugura abatwara amagare, abakanishi, n’abatoza.

Ishema ku Rwanda

Ku Rwanda, ibi birori birenze siporo, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igihugu cyagiye cyiyubaka mu nzego nyinshi harimo n’iya Siporo, kuba Shampiyona y’Isi y’Amagare ibereye i Kigali mu 2025 ni intambwe nziza yo kwishimira.

Kuri Afurika, ni umwanya wo kwerekana impano za Afurika, hamwe no kugaragaza ubushobozi muri siporo, gushishikariza igisekuru kizaza cy’abatwara amagare nyafurika, no kwerekana ko Afurika ishobora kwakira ibirori byo ku rwego rw’Isi kandi bihebuje.

Abakinnyi bwo kwitega

Amwe mu mazina azwi muri iyi Shampiyona ategerejwe cyane arimo Remco Evenepoel w’Umubiligi, Umunyasoloveniya Tadej Pogacar usanzwe ari nimero ya mbere ku Isi.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 uzwiho kuzamuka cyane, amaze kwegukana Tour de France enye mu myaka itanu iheruka 2020, 2021, 2024 ndetse na 2025.

Undi mukinnyi witezweho byinshi ni Cositary Oscar Onley.

Mu bagore Pauline Ferrand-Prévot na we yitezweho byinshi nyuma yo kwegukana Tour de France y’abagore. Azaba bahanganye n’Umusuwisi Marlen Reusser, Umuholandi Masia Niewedoma, Phinney, n’Umunyamoritaniya Kimberley Le Court-Pienaya.

Ni iyihe mihanda izakoreshwa?

Ku munsi wa mbere, amagare azahaguruka BK Arena yerekeze kuri MIC, bakomereze Simba ya Kimironko bakatire kwa Rwahama, bakomereze kwa Lando, bagaruke kuri Prince House.

Aho nibahagera bazagaruka Sonatubes, bazamukire Kicukiro Centre, bakomereze i Nyanza, baharenge bagere i Gahanga, mbere y’uko bagera ku kiraro cyerekeza i Bugesera bazakatira kuri sitasiyo ya lisansi Oryx, bongere bagaruke mu muhanda uberekeza mu Kanogo, bazamukire kwa Mignone.

Uwo muhanda wubakishije amabuye bazawunyuramo bakatire ku Kabindi, mbere yo gusoreza kuri Kigali Convention Centre (KCC).

Uyu muhanda uzakoreshwa iminsi ine yikurikiranya, guhera ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri kugeza ku ya 24 Nzeri 2025. Uzaba uberamo icyiciro cy’abasiganwa n’ibihe ku bakinnyi ku giti cyabo (ITT), abasiganwa n’ibihe ku makipe (TTT).

Ku munsi wa gatanu, uwa gatandatu n’uwa karindwi izava tariki ya 26 kugeza ku ya 27 Nzeri 2025, amagare azahaguruka KCC, anyure ku Gishushu, afate Nyarutarama mu Kabuga, amanukire kuri Kigali Golf Resorts & Villas, agane kwa Nyagahene, azamukire MINAGRI, akatire kuri Ambasade y’u Buholandi, ace munsi ya KABC, anyure Kimicanga, azamuke umuhanda w’amabuye wo kwa Mignone, asubira KCC.

Uyu kandi ni wo uzakoreshwa ku munsi wa nyuma uzaba tariki ya 28 Nzeri, gusa nibamara kuwuzenguruka inshuro icyenda, bazagera Kimicanga bakomereze Sopetrad, bamanukire Nyabugogo, bakomereze kuri Ruliba, bazamukire Norvège.

Amagare nagera Norvège azamanukira i Nyamirambo kuri Tapis Rouge yerekeza i Nyakabanda, azamuke Kwa Mutwe. Nyuma y’aho azakatira kuri Onatracom, amanukire ahahoze Gereza ya 1930, anyure mu ihuriro ry’imihanda mu mujyi, yerekeze KCC anyuze kwa Mignone nanone.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 20, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE