Amateka mashya y’u Rwanda n’u Bufaransa arimo kwandikwa-Perezida Kagame

Nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi , byari nk’inzozi kwiyumvisha ko u Bufaransa bwari inshuti y’akadasohoka na Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa iyo Jenoside yahitanye abasaga miliyoni, bwashoboraga kubaka ipaji nshya y’umubano na Guverinoma nshya yaje ishyize imbere ubumwe b’Abanyarwanda.
Mu Mpera za Gicurasi 2021, ni bwo ipaji nshya y’umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda yatangiye kwandikwa ku mugaragaro ubwo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yagiriraga uruzinduko rwa mbere i Kigali aho yifatanyije n’abarokotse Jenoside ndetse akanagaragaza ko Igihugu cye kitarebye kure mu gutera inkunga Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yongeye gushimangira ko kugeza ubu amateka mashya hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa arimo kwandikwa ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi iteraniye i Kigali guhera ku Cyumweru taliki ya 11 Nzeri 2022.
Iyi nama biteganyijwe ko izakomereza mu Karere ka Huye, yitezwe gusoza ku italiki ya 19 Nzeri.
Iyi nama ihuje abashakashatsi n’abarimu muri Kaminuza, impuguke mu by’amateka n’abanyepolitiki, ikaba yarateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri yUbumwe n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Kaminuza y’u Rwanda n’impuguke mu mateka Vincent Duclert wakoze Raporo yagaragaje uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida Kagame witabiriye iyo nama mu buryo bw’ikoranabuhanga, yavuze ko mu bihe byashize inama y’abahanga n’abashakashatsi b’u Rwanda n’u Bufaransa ku ngingo ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari ikintu kigoye kuza mu ntekerezo z’abantu.
Yakomeje agira ati: “Ariko mu mwaka ushize, nyuma y’uruzinduko rw’amateka rwa Perezida Emmanuel Macron mu Rwanda, twahinduye ipaji dutangira igice gishya cy’amateka mu mubano wacu, kuri ubu kikaba kirimo kwandikwa. Mfashe uyu mwanya ngo nongere nshimire umuhate wa Politiki n’ubunyakuri bya Perezida Macron.”
Yakomeje avuga ko urwo ruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa rwashobotse ku bw’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu guharanira kugaragaza ukuri kw’ibyabaye. Abashakashatsi bo ku mpande zombi batangiye gukora ubucukumbuzi bwihariye, ubwo bushakashatsi bugenda bugaragaza ukuri kunganirana.
Yavuze ko ibyagaragajwe n’abashakashatsi bayobowe na Vincent Duclert ndetse na Robert Muse bitagaragaza ijambo rya nyuma ku mateka y’u Rwanda n’uruhare rw’u Bufaransa muri yo, anagaragaza ko ari inshingano z’impuguke mu by’amateka n’abashakashatsi gukomeza gucukumbura ibyabaye mu mateka kugira ngo bibikirwe abazavuka mu binyejana by’ahazaza.
Perezida Macron na we witabiriye iyo nama mu buryo bw’ikoranabuhanga, yavuze ko iyi nama igaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ari indi ntambwe ikomeye mu kurushaho kugaragaza ukuri n’isano ibihugu byombi bifitanye mu nzego zitandukanye.
Ku ruhande rw’u Bufaransa, Perezida Macron yavuze ko iyo nama iri muri gahunda y’ubushakashatsi nk’inshingano yahaye impuguke mu mateka Vincent Duclert. Yanavuze kandi ko raporo yatangajwe ku ikubitiro yafunguye ipaji nshya n’inzira yo kubaka umubano w’ibihugu byombi uzatanga umusaruro no ku bakiri bato ndetse n’ibisekuru bizabakurikira.
Perezida Macron yanavuze kandi ko ari ingenzi gukora ubushakashatsi ku mateka kugira ngo ibibi byabaye bitazongera kubaho ukundi. Ati: “Kumenya ahahise ni ingenzi mu guharanira ko amateka mabi atazasubira kubaho ukundi.”
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Didas Kayihura Muganga, yavuze ko imbaraga z’abashakashatsi ku mpande zombi zizaha umucyo inzego za Politiki ku ngingo zirebana no kwibuka, ubwiyunge, gukumira Jenoside ndetse no kubaka amahoro.
Yagize ati: “Haracyakenewe kubaka Ikigega cy’ubumenyi mu nyungu z’umuryango mugari. Abashakashatsi bacu, baba abo mu bihugu cyangwa abo ku rwego mpuzamahanga bazagaragaza ubushakashatsi bwabo n’ibyo bagezeho abandi bakwigiraho muri iyi nama.”
Muganga yavuze ko ari ingenzi cyane gutera inkunga ifatika ubushakashatsi muri urwo rugendo rwo kubaka ubumenyi bushingiye ku bushakashatsi hagamijwe kubaka uburezi bufite ireme mu bijyanye n’amateka.
Umushakashatsi akaba n’impuguke mu mateka Antoine Mugesera, yagaragaje agaciro k’ubufatanye bw’abashakashatsi n’impuguke mu mateka mu bijyanye n’ubumenyi kuri Jenoside. Ubushakashatsi ni igikoresho gikomeye cyo kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside.”
Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE Clarisse Munezero, na we yavuze ko iyi Minisiteri yahawe inshingano zo gushyiraho uburyo bwo gukwirakwiza ibyagaragajwe n’ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bikajyana no gushyigikira abashakashatsi mu buryo butandukanye.
Munezero yagize ati: “Dukwiye kubika amakuru yose arebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.”
Yakomeje ashimangira ko MINUBUMWE yanahawe inshingano zo gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye baba abo mu gihugu ndetse n’abo ku rwego mpuzamahanga mu guhangana n’ipfobya ndetse n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.










Amatofo: TNT