Amateka mabi twanyuzemo adusaba gukomeza kuba maso – Minisitiri Uwimana

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye Abayobozi n’abakozi b’ibigo bikorera mu nyubako izwi nka ‘A&P Building’ ku Kacyiru kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ngo amateka Abanyarwanda banyuzemo abasaba guhora bari maso.
Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi n’abakozi ba NCDA, MOYA, MIGEPROF, REAF, NPSC, RCI, NYC na NWC, aho bibukaga abari abakozi muri ibyo bigo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasabye abakozi b’ibigo na Minisiteri kwirinda icyabazanamo amacakubiri kandi ko bigomba kubigira inshingano bityo bakarwanya ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Minisitiri Uwimana yagize ati: “Amateka mabi twanyuzemo adusaba gukomeza kuba maso tukirinda icyo ari cyo cyose cyatuzana mo amacakubiri; byaba mu kazi aho dukorera, no mu miryango yacu hirya no hino aho dutuye.
Niyo mpamvu dufite inshingano yo kurwanya ibisigisi by’ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje guhererekanywa ku ishyiga no ku mbuga nkoranyambaga, tuzirikana ko abayikwirakwiza kuri izi mbuga nkoranyambaga biganjemo urubyiruko.”
Uwimana Consolée, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, akomeza avuga ati: “Ibyo urubyiruko rukora, rubikomora ku byo rubona dukora nk’abantu bakuru, ababyeyi n’abayobozi!
Amateka yacu arabyerekana, mu bihe bitandukanye urubyiruko rwagiye mu bikorwa by’ubwicanyi rubishowemo n’ubuyobozi bubi, byaba mu mwaka w’i 1959, muri 1963, muri 1973 indunduro iba mu w’i 1994.”
Minisitiri Uwimana yasabye Abayobozi n’abakozi bari mu gikorwa cyo kwibuka kunoza imyumvire, imikorere n’imvugo byabo kuko ibikorwa byabo, babizi cyangwa batabizi byanduza abato bababona, babumva ndetse banabigiraho.
Agira ati: “Umwanya nk’uyu udufashe kandi kongera kwibaza nk’Abanyarwanda, ababyeyi, abakozi ba Leta turimo n’abayobozi, aho tuganisha abaturage bacu n’igihugu cyacu muri rusange.”
Mu kiganiro cyatanzwe na Dr Gakwenzire Philbert, Perezida w’Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside, yagaragaje uko urwango rwakorewe Abatutsi rwatangiye kugeza kuri Jenoside yabakorewe.
Yavuze ko mu mwaka wa 1931 Umwami Musinga yaciriwe ishyanga, bamubeshyera ko yanga abazungu kandi ko adakunda n’iterambere.
Kuva icyo gihe mu 1931, u Rwanda rwari rusigaye ku izina kuko abaturage bari batangiye kwitwa Abahutu, Abatutsi, Abatwa, abandi batangira guhunga ubukoloni, ubukene, ikiboko n’ibindi.
Mu 1952 hashyizweho itegeko ry’inama njyanama, inama nkuru y’igihugu iyobowe n’umwami.
Ati: “Ibi byagize akamaro kuko mu kwezi kwa Kanama 1957 hakozwe inyandiko igaragaza ibintu bikwiye kwitabwaho, ibyo byari bijyanye no gushyiraho Kaminuza, guha umwami ububasha bwisumbuyeho.”
Ibyo ngo Ababiligi babibonye nibwo hahise haza inyandiko iturutse mu kind igice cy’Abanyarwanda yiswe ‘Manifeste des Bahutu’.
Kuva mu 1959 kugera ku gihe cy’ubwigenge, nibwo umwami Rudahigwa yatanze.
Abanyarwanda bazi ko Rudahigwa yishwe n’Ababiligi kandi ngo hari inyandiko nyinshi zigenda zibigaragaza ndetse hari n’izo u Rwanda rufite.
Mutabazi Godfroid uzwi ku izina rya Museveni kubera amateka yanyuzemo, afite ubumuga yasigiwe na Jenoside, yavuze inzira itoroshye yanyuzemo kugeza ubwo Inkotanyi zahagarikaga Jenoside.
Mu buhamya bwe, Mutabazi yavuze ko igice cy’umubiri we kiri mu rwibutso rwa Kigali, avuga ko cyavanywe Kimihurura mu kigo cy’Abapadiri b’Abasaleziyani, ari naho yarokokeye.
Kubera itotezwa ry’Abatutsi, byatumye agarukira mu mwaka wa Munani w’amashuri bityo ibyo kwiga birangirira aho atari uko yari abuze ubwenge.
Icyo gihe ngo Minisiteri y’Uburezi yayoborwaga na Minisitiri Nsekarije.
Mu 1986, yibuka ko yakoraga mu kigo cy’abapadiri, hakaba hari haramanitswe urutonde rw’Abatutsi ku muryango winjira mu kigo mu rwego rwo gukumira Umututsi wahinjira.
N’ikiniga cyinshi, Mutabazi ahamya ko yakoraga akazi ko gutekera abapadiri ariko ko kuva Inkotanyi zitangiye urugamba rwo kubohora igihugu, yatangiye gutotezwa kimwe nk’abandi batutsi bose.
Ku rundi ruhande yishimira ko Inkotanyi zahagaritse Jenoside akongera kuryoherwa n’ubuzima.
Ati: “Jenoside yarahagaritswe nongera kuryoherwa n’ubuzima. Nasabye Imana ko abana banjye bazaba Inkotanyi kandi koko barazisanze, ubu barimo kubaka igihugu bagicungiye umutekano.”
Ubutumwa bw’Umuryango Ibuka, ngo ni ugufatanya n’igihugu kubaka amahoro arambye, kubungabunga inzibutso no kubungabunga amateka.
Dr Gakwenzire, Perezida wa Ibuka, yagize ati: “Ni ugukora umwitozo kugira ngo amateka yacu atatubera umutwaro, kugira ngo tugire iyo myitwarire tuzabihabwa no kwiyumvisha uburenganzira bwa buri wese ahabwa n’igihugu cye.
Amateka yacu atubera urufunguzo rufungura amateka yacu y’ejo hazaza, ntatubere urufunguzo rufunga amateka yacu.
Ntabwo dushobora guhindura ibyabaye ariko dufite urufunguzo rwo gufungura ejo hazaza.”
Umuryango Ibuka ushima ubuyobozi bw’igihugu n’Umuryango FPR Inkotanyi, biyemeje kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

















Amafoto: Théogène Uwiringiyimana