Amashanyarazi atakara yavuye kuri 22% agera kuri 16%- MINIFRA

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MINIFRA) yatangaje ko igipimo cyo kurondereza umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda cyazamutse kubera ingamba zashyizweho, aho umuriro watakaraga wari kuri 22% mu 2017 by’uwakoreshwaga ubu ni 16% mu 2024.

Ni ibyatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gicurasi 2024, ubwo hatangizwaga amahugurwa y’abakozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera bakora mu bikorwa byo gutanga umuriro w’amashanyarazi.

Ni amahugurwa yateguwe n’Umushinga w’Igihugu cy’u Budage uharanira iterambere (PDP), agamijwe kubahugura uko bakoresha ikoranabuhanga mu kurondereza umuriro w’amashanyarazi ukoreshwa mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo ushinzwe ingufu muri MINIFRA, Mugiraneza Jean Bosco, yavuze ko aya mahurwa aje akenewe mu kubungabunga umuriro w’amashanyarazi wangirika cyangwa se upfa ubusa.

Yagize ati: “Aya mahugurwa agambiriye guhugura abantu uburyo bwo korondereza umuriro w’amashanyarazi, ukoresha ibikoresho bitwara umuriro muke kandi bikakugeza ku musaruro umwe. Aha turavuga gukoresha za moteri zikoreshwa mu mashini, cyangwa se nka firigo, hari ikoranabuhanga rikoreshwa n’ubundi zikagera ku musaruro wari witezwe.”

Kugeza ubu MINIFRA ivuga ko ikoreshwa ry’umuririro w’amashanyarazi mu buryo bwo kuwurondereza bamwe mu baturage bagenda babisobanukirwa.

Ati: “Amatara akoreshwa ubu aronderendeza umuriro ugereranyije n’andi matara yakoreshwaga mbere. Icyo turimo gukora ni ugushyiraho ibipimo ngenderwaho ku matara agomba gukoreshwa, kugira ngo moteri zikoreshwa muri mashini zirondereze umuriro.”

Mu mwaka wa 2017 umuriro utakara ku mashanyarazi wabarirwa ku gipimo cya 22%, ubu bigeze muri 16%, aho hafashwe ingamba zo gukomeza kugabanya amashanyarazi yangirikira mu miyoboro.

Mugiraneza yavuze ko kurondereza amashanyarazi bifasha mu kubungabunga ibidukikije, aho imashini zikoresha mazutu zibyara amashanyarazi zitagikoreshwa.

Ati: “Nk’ubu ziriya moteri zakoreshwaga zibyara amashanyarazi ntabwo tukizikoresha, zirahari zikaba zakwifashishwa mu gihe habayeho ikibazo ariko ubungubu ntabwo tukizikoresha.”

MINIFRA ihamya ko hakiri imbogamizi z’uko ibigo by’abikorera bitanga umuriro n’abakora mu nganda muri za hoteli n’ahandi bakoresha umuriro w’amashanyarazi mwishi, bitarahamya imikoranire ngo bajye bakorana igenzura harebwa umuriro wangirika.

Mugiraneza ahamya ko aya mahugurwa ku bakozi bo mu bigo by’abikorera bitanga amashanyarazi, yitezweho kungura ubumenyi abari muri urwo rwego mu rwego kugabanya umuriro w’amashanyarazi wangirika bitari ngombwa.

Rainer Bloon uhagaririye umushinga wa PDP mu Budage, akaba umwe mu barimo guhugura abakwirakwiza amashanywrazi, yagize ati: “Twebwe twatekereje ko dukwiye gufasha abantu bari mu rwego rw’imikorwa remezo batanga amashanyarazi ndetse n’abikorera muri rusange, bakamenya kurondera amashanyarazi bakoresha.”

Uwimana Marie Louise, ukora ibikorwa byo gutanga amashanyarazi ava muri Nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara, avuga ko amahugurwa azabagirira akamaro.

Ati: “Imbogamizi ihari ni ikoranabuhanga dukeneye rero ikoranabuhanga ituma duhagarika gusesagura amashanyarazi.”

Ndagijimana Emmanuel akora mu Kompanyi ikwirikaza amashanyarazi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali na we witabiriye aya mahugurwa.

Yagize ati: “Aya mahugurwa ni meza cyane, ni igice mu bijya n’ingufu z’amashanyarazi gishyashya, ni ugukangura inzego zitandukanye harimo n’abatekinisiye kugira ngo bamenye icyo bishobora kutumarira. Kimwe mu bintu twiteze muri aya mahugurwa ni uko abahanga mu bijya n’ingufu bazashobora gushyira mu bikorwa ibyo batari basanzwe bitaho kandi ari ingenzi, aya agamije gutoza abantu gukoresha ingufu aho zikenewe.”

Ayo mahugurwa ku kurondereza umuriro w’amashanyarazi, azamara iminsi 5, yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 akazageza ku ya 17 Gicurasi 2024.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE