Amakuru ku cyorezo cya Marburg agiye kujya atangwa buri cyumweru

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko amakuru y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda agiye kujya atangwa buri cyumweru ariko ngo bidakuyeho ingamba zo gukomeza kukirinda.
Byagarutsweho n’Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Abakozi bo kwa Muganga muri Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Nkeshimana Menelas, mu kiganiro yagiranye na RBA.
Yasobanuye ko amakuru ajyanye n’icyorezo cya Marburg azajya atangwa buri Cyumweru aho kuba buri munsi nk’uko byari bimenyerewe. Ibi biratangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa 01 Ugushyingo 2024.
Yagize ati: “Twakwimuka tukajya muri gahunda y’icyumweru yo kubaha imibare ariko ntibivanyeho ibikorwa by’ubwirinzi, ibikorwa byo gutanga amakuru ajyanye buryo ki tutasubira aho tuvuye, bizakomeza umunsi ku munsi, amanywa n’ijoro.”
Minisante ivuga ko ubukangurambaga buzakomeza. Dr Nkeshimana avuga ko hakomeje gukurikiranwa abantu batashye bakize Marburg.
Ati: “Buriya na bo hari ibintu bakwiye kubahiriza tugomba kumenya twese kuko tutabashije kubyubahiriza dushobora kwisanga aho tuvuye.”
Umusaruro wavuye mu bufatanye bw’inzego zose, MINISANTE ivuga ko mu barwayi 66 yagize, abagera kuri 49 batashye mu gihe 2 basigaye barimo kuvurwa.