Amakosa y’u Bubiligi yasembuye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 12, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu gihe Umuryango Mpunzamahanga ushinjwa gutererana u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, impuguke mu by’amateka zishimangira ko atari bwo bwa mbere amahanga yari arutereranye ndetse n’inkomoko y’amateka yijimye Igihugu cyanyuzemo ikaba ari ibyemezo by’ayo mahanga.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene, ahamya ko u Bubiligi ari bwo bwabaye nyirabayazana w’irondabwoko n’amacakubiri byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abarenga miliyoni bishwe mu minsi 100 gusa.

Uruhare rw’u Bubiligi muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruhera nyuma y’Intambara ya mbere y’Isi, ubwo bwabonaga ububasha bwo gukoloniza u Rwanda n’u Burundi byari bisanzwe ari ubukoloni bw’u Budage.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Abatutsi bishwe taliki ya 12 Mata muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo n’abiciwe muri ETO na Nyanza ya Kicukiro, Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko ari n’umwanya wo kwibuka uburyo Igihugu cy’u Bubiligi cyasabye kuvana Ingabo zacyo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR).

Icyo gihe, abasirikare bahamagawe mu gihe bari barinze ibihumbi n’ibihumbi by’Abatutsi ariko biba ngombwa ko babasiga mu maboko y’abari bamaze iminsi bagerageza kubica ariko bagatinya abo Babiligi.

Aho ni ho Dr Bizimana yahereye ashimangira ko uko gutereranwa atari bwo bwa mbere byari bibayeho atanga urugero rw’u Bubiligi bwabibye amacakubiri bukongeraho no gushyigikira ubushyamirane bwavutse muri ayo macakubiri.

Yagize ati: “Ni cyo ahanini ngira ngo nshimangire, amahanga yaradutereranye mu mateka y’u Rwanda, bikaba rero byerekana ko imbaraga ari twe tugomba kuzishakamo iteka. Amahanga yaradutereranye, ubukoloni bwaradutereranye, u Bubiligi bwakolonije u Rwanda bwaradutereranye, kuva kera.”

Yagarutse ku buryo u Bubiligi bwakolonije u Rwanda bubihawe n’Umuryango w’Abibumbye, ku buryo mu 1946 impande zombi zashyize umukono ku masezerano yiswe “indagizo” yagenaga uko ubukoloni bukwiye gufatwa mu rwego rwo kuruyobora ku iterambere.

 Mu mwaka wa 1946, u Bubiligi bwashyizeho n’itegeko rigena uburyo buzubahiriza ayo masezerano. Minisitiri Dr. Bizimana yemeza ko ibyari bikubiye muri ayo masezerano iyo biza kubahirizwa nta Jenoside yari kuba yarabayeho.

Ati: “Amasezerano y’indagizo Umuryango w’Abibumbye wahaye u Bubiligi mu mwaka wa 1946 yateganyaga ko u Bubiligi bufite inshingano yo kugeza u Rwanda ku bwisanzure bwuzuye mu rwego rwa Politiki, ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’iterambere mu burezi, gufasha abenegihugu kugira ubushobozi bwo kwigenera ibibakwiye no kuyobora igihugu cyabo ubwabo, gufasha mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bwa bose nta vangura rishingiye ku bwoko, igitsina, ururimi cyangwa idini.”

Yakomeje agira ati: “Ngira ngo murabyumva ibyo ayo masezerano avuga, iyo byubahirizwa nta Jenoside yari kubaho kuko yateganyaga ko u Bubiligi bwari bufite inshingano yo kugeza u Rwanda ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bwa bose. Ni ukuvuga ko n’Abatutsi bari bafite ubwisanzure, bagombaga kugira uburenganzira bwo kubaho nta vangura rishingiye ku bwoko, ku gitsina.”

Gusa ngo si ko byagenze kuko u Bubiligi ahubwo bwashyigikiye ishyirwaho ry’ubutegetsi bugendera ku irondabwoko mu Rwanda guhera mu mwaka wa 1959, ndetse bukomeza gushyigikira no gushyiraho ubutegetsi bushingiye ku irondabwoko na nyuma y’aho.

Dr. Bizimana yanatanze ingero za bamwe mu mpuguke z’Ababiligi barimo n’ababaye mu nzego z’ubuyobozi bagiye bandika ibitabo bishimira  ko ubukoloni bwashoboye gushyira mu Rwanda ubutegetsi bw’irondabwoko rya Parmehutu.

Ati: “Ni yo mpamvu natangiye mbabwira ko gutereranwa n’amahanga ntitugomba kubibona ejobundi muri 1994 byatangiye kera.”

Yakomeje agaragaza uburyo Abakoloni n’Ababiligi bagiye bahagarikira ibikorwa by’urugomo byakorerwaga Abatutsi birimo no kubatwikira bakabyita kubakanga.

Umwe mu barokokeye i Nyanza ya Kicukiro, Niwemfura Kaberuka Marie Aimée, yatanze ubuhamya bw’ibyahabereye tariki 11 Mata 2023 ubwo ingabo za MINUAR zabasigaga mu maboko y’Interahamwe. Icyo gihe ngo ni we warokotse mu muryango wabo ari kumwe na Se mu gihe abavandimwe be batatu na nyina biciwe aho.

Yavuze ko nyuma yaje kwiyubaka ntiyaheranwa n’agahinda ndetse aranashibuka, akaba ashimira ingabo z’Inkotanyi zamurokoye.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga 105,000 barimo abiciwe muri ETO, abiciwe i Nyanza ya Kicukiro n’abandi bavanywe mu bice bitandukanye by’Akarere ka Kicukiro.

Mu bitabiriye uyu muhango harimo Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam n’abandi bahagarariye inyungu z’ibihugu byabo mu Rwanda.

Kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza byabanjirijwe n’urugendo rwahereye kuri ETO Kicukiro aho Ingabo z’Ababiligi zabasigiye mu maboko y’Interahamwe
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 12, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE