Amakipe azakina UEFA Champions League yamenye uko azahura

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 29, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Ikipe ya Real Madrid igihe giheruka ku nshuro ya 15 yisanze izahura na Liverpool mu gihe Barcelone izahura na Bayern Munich muri UEFA Champions League 2024/25 igiye gukinwa mu buryo bushya.

Iyi tombola igaragaza uko amakipe agabanyije mu buryo bushya butari amatsinda ku makipe yabaye aya mbere iwayo i Burayi, yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 29 Kanama 2024 iyobowe na Cristiano Ronaldo na Gianluigi Buffon.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’amakipe 36, yiyongereyeho ane ugereranyije na 32 yari amaze iminsi akina ahereye mu matsinda.

İyo mikino izatangira gukinwa tariki ya 17 Nzeri 2024, isozwe ku wa 29 Mutarama 2025.

Cristiano Ronaldo yahawe igihembo cya rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri UEFA Champions League

Kuri iyi nshuro, ikipe izajya ikina imikino umunani n’andi makipe umunani atandukanye, imikino yo hanze ingana n’iyo mu rugo, ibi bikaba byarasimbuye ibyo kuba ikipe imwe yakinaga n’andi atatu atandukanye mu mikino ibanza n’iyo kwishyura mu matsinda.

Amakipe umunani ya mbere ni yo azabona itike yo gukina 1/8 naho kuva ku ikipe ya cyenda kugeza ku ya 24 zihure hagati yazo mu mikino ibiri, izitsinze izindi na zo zihite zerekeza muri 1/8.

Muri uyu muhango kandi hanatanzwe ibihembo by’abakinnyi bahize abatoza n’abandi bitwaye neza muri uyu mwaka ku Mugabane w’i Burayi.

Cristiano Ronaldo yahawe igihembo cy’Umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka ya UEFA Champions League.

Uyu Munya Portugal yatsinze ibitego 140 mu mikino 183. Ronaldo ukomoka muri Portugal, yatwaye iri rushanwa rimwe ari muri Manchester United ndetse n’inshuro enye ari muri Real Madrid, bimugira umukinnyi wa mbere waryegukanye inshuro eshanu kuva mu 1992 mu gihe ari we mukinnyi rukumbi watsinze igitego ku mukino wa nyuma inshuro eshatu (2008, 2014 na 2017).

Undi wahawe igihembo ni umutaliyani Gigi Buffon wakiniye Juventus cya ‘’UEFA President’s award’’ gitangwa na Perezida wa UEFA.

Gianluigi Buffon yahawe igihembo gitangwa na Perezida wa UEFA

Uyu mugabo yakinnye ruhago imyaka 28, akina imikino 178 mu Ikipe y’Igihugu cye ndetse ni we munyezamu rukumbi wabashije kugeza iyo mikino aho yanafashije u Butaliyani gutwara Igikombe cy’Isi mu 2006.

Uburyo amwe mu makipe azahura

Aston Villa

Bayern Munich (H)

Leipzig (A)

Juventus (H)

Club Bruges (A)

Celtic (H)

Young Boys (A)

Bologna (H)

Monaco (A)

Arsenal

Paris St-Germain (H)

Inter Milan (A)

Shakhtar Donetsk (H)

Atalanta (A)

Dinamo Zagreb (H)

Sporting Lisbon (A)

Monaco (H) Girona (A)

Liverpool

Real Madrid (H)

Leipzig (A)

Leverkusen (H)

AC Milan (A)

Lille (H)

PSV Eindhoven (A)

Bologna (H)

Girona (A)

Manchester City

Inter Milan (H)

Paris St-Germain (A)

Club Brugge (H)

Juventus (A)

Feyenoord (H)

Sporting Lisbon (A)

Sparta Prague (H)

Slovan Bratislava (A)

Real Madrid

Mu rugo

Dortmund (GER)

AC Milan (ITA)

Salzburg (AUT)

Stuttgart (GER)

Hanze

Liverpool (ENG)

Atalanta (ITA)

Lille (FRA)

Brest (FRA)

FC Barcelone

Mu rugo

Bayern München (GER)

Atalanta (ITA)

Young Boys (SUI)

Brest (FRA)

Hanze

Dortmund (GER)

Benfica (POR)

Crvena Zvezda (SRB)

Monaco (FRA)

Bayern Munich

Mu rugo

Paris Saint-Germain (FRA)

Benfica (POR)

GNK Dinamo (CRO)

Slovan Bratislava (SVK)

Hanze

Barcelone (ESP)

Shakhtar Donetsk (UKR)

Feyenoord (NED)

Aston Villa (ENG)

PSG

Mu rugo

Manchester City (ENG)

Atlético de Madrid (ESP)

PSV Eindhoven (NED)

Girona (ESP)

Hanze

Bayern München (GER)

Arsenal (ENG)

Salzburg (AUT)

Stuttgart (GER) Juventus

Mu rugo

Manchester City (ENG)

Benfica (POR)

PSV Eindhoven (NED)

Stuttgart (GER)

Hanze

Leipzig (GER)

Club Brugge (BEL)

Lille (FRA)

Aston Villa (ENG)

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 29, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE