Amajyepfo: Ubuyobozi bwahagurukiye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwatangaje ko bwamaze gufata ingamba zihamye zo guhangana n’abacukura amabuye y’agaciro mu iyo Ntara mu buryo butemewe n’amategeko, aho mu birombe 89 by’amabuye bihari 43 muri byo bicukurwa mu buryo butemewe n’amategeko.
Ni ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko bukorwa n’abiyise “abahebyi” bisobanuye abantu biteguye gushyira ubuzima bwabo mu kaga, igihe icyo ari cyo cyose.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yabwiye itangazamakuru ko bahagurukiye ubu bucukuzi butemewe n’amategeko.
Yagize ati: “Gucukura amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko bikorwa mu Turere dutandukanye, ariko ahenshi biri no mu Turere twa Muhanga na Kamonyi.”
Mu 2023, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze (RMB), cyatangiye gukora ubugenzuzi ku hantu 109, hacukurwa amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, mu rwego rwo kuhamenya no gutanga impushya ku babikora byubahirije amategeko.
Guverineri Kayitesi ati: “Twakoranye inama n’abantu bashinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Abayobozi b’Uturere n’abacukuzi bayo. Akanama gashinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kiyemeje gusuzuma icyifuzo cyacu no gukurikirana vuba niba abujuje ibisabwa bafite impushya.”
Ni ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro iyo bukozwe mu buryo butemewe n’amategeko, buteza ibyago bya hato na hato mu Turere dutandukanye.
Mu birombe 89 bibarurwa mu Ntara y’Amajyepfo habarurwa ibigera kuri 43 bicukurwa mu buryo butemewe n’amategeko.
RMB itangaza ko mu myaka 5 ishize impanuka ziturutse ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro akorwa mu buryo butemewe, zishe abantu 429, bukomera abagera kuri 272.
RMB ivuga ko kandi mu mwaka wa 2018 ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bwahitanye abantu 60. Mu 2019 buhitana abantu 84, muri 2020 buhitana 71, muri 2021 bwica 61, mu gihe muri 2022 bwishe 61.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yatangaje ko hashyizweho ingamba zo guhangana n’iki kibazo mu Turere twose tw’Intara y’Amajyepfo, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko.
Yavuze ko hashyizweho itsinda rizajya rikora ubugenzuzi ahantu hose hakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro harebwe niba bwemewe n’amategeko.
Iri tsinda kandi rigomba kugaragaza icyakorwa mu rwego rwo guca intege abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko ndetse no gushyiraho amategeko akarishye agamije kubikumira.
Izo mbaraga zirimo gushyirwamo mu Ntara y’Amajyepfo, zije zikurikira impanuka ikomeye iherutse kuba mu Karere ka Huye, aho ikorombe cyaridukiye abantu 6 kirabahitana .
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu 10 bakekwaho gukora muri icyo kirombe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butumewe n’amategeko.
Inzego z’ubuyobozi zitangaza ko gufata ingamba zihamye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, biri mu rwego rwo guteza imbere uru rwego ndetse no kugira ngo rurusheho gutanga umusaruro.
RMB itangaza ko mu mwaka wa 2023, amafaranga akomoka ku mabuye y’agaciro u Rwanda rwinjije yiyongereye ava kuri miliyoni 772 z’Amadolari y’Amerika rwinjije muri muri 2022, agera kuri miliayri 1.1 zisaga z’Amadolari y’Amerika.Ni ukuvuga ko yiyongereho ku kigero cya 43%
Icyo kigo kivuga ko bigaragara ko u Rwanda rurimo gusatira kwesa umuhigo rwihaye w’uko muri 2024 aya mabuye y’agaciro rwohereza mu mahanga azarwinjiriza miliyari 1,5% y’Amadolari y’Amerika.
RMB kandi itangaza ko kugira ngo amabuye y’agaciro akomeze kwinjiriza u Rwanda amafaranga menshi, hashyizweho ingamba zo kuyongerera agaciro, kubikora kinyamwuga, gushora imari mu kugura imashini zigezweho zo kuyacukura ndetse no gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho zo kuyacukura mu buryo bwemewe n’amategeko.