Amajyepfo: Kutagira amasezerano y’akazi bitiza umurindi ubucukuzi butemewe

Bamwe mu bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko mu Turere twa Kamonyi na Muhanga bavuga ko kuba abaturage bakorera kampani zicukura amabuye y’agaciro batagira amasezerano y’akazi bitiza umurindi ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.
Bugingo Jean umwe mu batuye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Kabacuzi ukorera imwe muri kampani zicukura amabuye y’agaciro, avuga ko kutagira amasezerano y’akazi bibagiraho ingaruka zo kutabona ubwishingizi, kwitwa abanyogisi n’ibindi.
Ati: “Ubundi ubuyobozi bukwiye kudufasha tugahabwa amasezerano y’akazi ntiduhore twitwa ba nyakabyizi, kuko usanga bitugiraho ingaruka zo kutagira ubwishingizi, ndetse twanagirira ibyago mu kirombe kampani ikatwihakana ikavuga ko twari turi gucukura mu buryo bwo kwiba amabuye, nkuko byabaye kuri mugenzi wanjye wigeze kugwa mu kirombe bakabeshya ko yari umunyogosi wiba amabuye y’agaciro.”
Mugenzi we Nshimyinema Louis ukomoka mu Karere ka Kamonyi na we ukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, avuga ko kutagira amasezerano y’akazi, bituma ubucukuzi butemewe budacika, kuko usanga kampani ahanini ari zo zibyihishe imyuma.
Ati: “Hano iwacu hari abacukura amabuye y’agaciro bitwa abahebyi kandi Atari bo, ahubwo kubera ko baba badafite amasezerano y’akazi, kampani bakorera zibohereza gucukura mu birombe byafunzwe cyangwa mu masambu y’abantu, nkuko nanjye byambayeho jyewe na bagenzi banjye umwaka ushize twoherejwe na kampani nakoreraga gucukura mu kirombe cyafunzwe, urumva rero iyo badufata kampani yari kutwihakana tukitwa abahebyi.”
Akomeza avuga ko inzego zirimo na Polisi y’Igihugu, mu gukemura ikibazo cy’abacukura mu buryo butemewe, zikwiye kwicarana zikabanza gushaka impamvu ituma kampani zidatanga amasezerano ku bakozi zikoresha.
Ati: “Jyewe icyo nifuza inzego z’umutekano nka Polisi n’izindi zifite mu nshingano ubucukuzi, gukorana inama n’amakampani acukura amabuye y’agaciro, bakabanza gukemura ikibazo cya kampani zidatanga amasezerano n’ubwishingizi ku bakozi kuko ariho haturuka aboherezwa gucukura mu buryo butemewe birangira biswe abahebyi kampani zibihakanye.”
Ku ruhande rw’umwe mu bahagarariye kampani icukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Kamonyi, mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya akaba avuga ko impamvu badatanga ubwishingizi ku bakozi cyangwa amasezerano, biterwa n’abakozi bashimishwa no gukora nka ba nyakabyizi.
Ati: “Tugira ikibazo cy’abakozi duha akazi bugacya bimutse bagiye gukorera mu bindi birombe, ubundi tugahora dufata abakozi tutagira abahoraho ngo ube wabashakira amasezerano cyangwa ubwishingizi.”
Ku ruhande rw’umuvugizi wa Polisi y’Igihugu nka rumwe mu nzego zishinzwe kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe ACP Boniface Rutikanga , mu kiganiro aherutse kugirana n’ibitangazamakuru bikorera mu Ntara y’amajyepfo, avuga ko mu rwego rwo gushakira hamwe igisubizo kuri iki kibazo, bazaganira n’izindi nzego zirimo Inzego z’ibanze hamwe n’Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda (RMB)
Ati: “Ni byo kuri aya makuru n’ibyifuzo by’abo baturage, tugiye kuyasangiza izindi nzego zirimo Iz’ibanze n’Ikigo cy’Igihugu gifite mu nshingano ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kugira ngo harebwe uburyo ababukoramo bajya bahabwa amasezerano y’akazi agaragaza kampani bakorera, kuko twe icyo dushyize imbere ni uguca ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe ndetse no kugeza imbere y’amategeko ababukora rwihishwa.”
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu avuga ibyo abishingira ku kuba, mu mezi abiri ashize mu Ntara y’Amajyepfo, Polisi y’Igihugu ibibazo bishingiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe yakusanyije bigera kuri 60, aho kuri ubu harimo n’abagiye babifatirwamo bafunze bategereje kugezwa imbere y’amategeko.
