Amajyepfo: Inzego z’ibanze zasobanuriwe serivisi zitangwa na RFL

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 20, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ubuyobozi bwa Laboratwari y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL) bwasobanuriye Inzego z’ibanze n’abandi bafatanyabikorwa babo mu Ntara y’Amajyepfo serivisi batanga.

Ni mu bikorwa by’ubukangurambaga ‘Menya RFL’ byabereye mu Karere ka Huye kuri uyu wa Gatanu taliki 19 Kanama 2022.

RFL ifite mu nshingano guha inzego, imiryango n’abantu ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera.  

Ubuyobozi bwa RFL busobanura ko ubu bukangurambaga bugamije kugira ngo abafatanyabikorwa babo bamenye RFL na serivisi batanga.

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col Dr Charles Karangwa asobanura ko zimwe muri serivisi RFL itanga harimo serivisi ya ADN (Gupima uturemangingo ndangasano);

Serivisi yo gusuzuma uburozi n’ingano ya alukoro (Alcool) mu mubiri (Toxicology);

Serivisi yo gupima ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire (Drugs and chemistry service);

Serivisi yo gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by’abakekwaho ibyaha (Questioned documents and fingerprint service);

Hari kandi na serivisi yo gusuzuma imibiri y’abitabye Imana hagamijwe kugaragazwa icyateye urupfu hifashishijwe ubuhanga bwa kiganga (Autopsy).

Kuva mu 2005 kugeza mu 2018, zimwe muri izi serivisi zapimirwaga mu Budage mu mujyi wa Hamburg.

Mu 2018 abakozi ba mbere babihugukiwe ni bwo batangiye gukorera muri RFL.

Kwari ugutanga serivisi nziza z’ibimenyetso ikabiha abakiliya bose babigana.

Kayitesi Alice, Guverineri w’intara y’Amajyepfo, avuga ko yishimiye ubukangurambaga bwa RFL yegera abaturage ahabera ibyaha.

Yizera ko abaturage bagiye kugira amakuru kuri serivisi zitangwa na RFL. Ati: “Turizera ko abaturage bagiye kugira amakuru ahagije ariko n’inzego z’ubuyobozi zikabasha gufasha abaturage zihereye ku makuru inzego zibanze zikuye muri ubu bukangurambaga”.

RFL yasobanuriye inzego zitandukanye mu Majyepfo serivisi itanga (Foto Kayitare J.Paul)

Avuga ko abaturage bazi RFL ariko ko batari basobanukiwe serivisi itanga.

Meya w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko batari bazi serivisi RFL itanga ariko barushijeho kumenya imikorere yayo.

Ati: “Icya mbere cyo bitumariye ni uko tumenye ko iyi Laboratwari na serivisi itanga ndetse n’uburyo iyitangamo n’igihe umara utegereje serivisi wasabye muri RFL”.

Ubuyobozi bwa RFL buvuga ko ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera ndetse n’abantu ku giti cyabo. RFL imaze imyaka 5 itangiye ibyo bikorwa.

RFL ifite ubushobozi bwo gupima perimi z’inkorano, sinyatire, pasiporo hakarebwa niba ari byo.

Lt Col Dr Charles Karangwa, Umuyobozi Mukuru wa RFL, yongeraho ko kubungabunga ikimenyetso ari ikintu gikomeye kuko ngo abahanga bo mu bugenzacyaha, ibiro bya porokireri n’impuguke za RFL ari bo bemerewe kubungabunga ibimenyetso.

Hari izindi serivisi zirimo kubakwa zizaba zirimo uburyo bwo kumenya iby’umubiri w’umuntu utamubaze no kumenya igihe umuntu yapfiriye.

Umwaka wa mbere RFL igifungura 2018-2019 yakiriye dosiye z’abaje kuyisaba serivisi 4,815; mu 2019-2020 yakira dosiye 5,812; mu 2020-2021 hakirwa dosiye 8,354, mu gihe mu mwaka ushize wa 2021-2022 hakiriwe dosiye 8,403.

Kuva mu 2018 kugeza 2020, abasabye serivisi za ADN bari 5,509. Abahohotewe 300, kimwe n’abafitanye amasano 970, ubuyobozi bwa RFL buvuga ko basabye iyi serivisi ya ADN.

Ibimenyetso bya gihanga bifatwa abaje gusaba serivisi, babitegereza mu minsi 7. Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col Dr Charles Karangwa ashimangira ko RFL yiyemeje gutanga serivisi nziza ku bayigana.

Ati: “Twiyemeje gutanga serivisi nziza kugira ngo dukorane neza no kuba ikigo k’intangarugero mu karere u Rwanda ruherereyemo”.

Inzego z’umutekano mu Ntara y’Amajyepfo zasabye RFL kugira icyicaro cyayo muri iyi ntara.

Ibijyanye n’ibiciro bya serivisi zitangirwa muri RFL, ubuyobozi bwayo buvuga ko mu ngengo y’imari ihabwa Urwego rw’Ubugenzuzi (RIB) kugira ngo bishobore gufasha abantu badafite amikoro.

RFL nyuma yo guhura n’Inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa bayo, irateganya kuzagera ku baturage mu rwego rwo kumenyekanisha serivisi zayo.

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col Dr Charles Karangwa asobanura zimwe muri serivisi RFL itanga (Foto Kayitare J.Paul)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 20, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE