Amajyaruguru y’u Burayi yanyuzwe n’amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda 

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 3, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abashoramari baturutse mu bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi, ( Nordic Countries), bishimiye gushora imari  no gukorera mu Rwanda mu rwego rwo kubyaza umusaruro amahirwe arubonekamo mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi n’ubuzima, n’imiturire.

Babigarutseho kuri uyu wa 03 Mata 2025, ubwo hatangizwaga Inama yahuje Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB)n’abo bashoramari na za Kaminuza baturutse mu bihugu byo mu Majyaruguru y’i Burayi 

Muri iyo nama, barimo kwerekwa u Rwanda nk’amahirwe yabyazwa umusaruro mu ishoramari mu nzego zitandukanye. 

Ambasaderi wa Finland i Dar es Salam muri Tanzania ,Theresa Zitting, yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu cya kabiri muri Afurika cyorohereza ishoramari abanyamahanga bityo  ayo mahirwe adakwiriye gutererwa inyoni.

Ati: “Turi kureba amahirwe ari mu ngeri zitandukanye twashoramo imari, niba hari imishinga mishya twatangira kugira ngo dukorane.”

Yagaragaje ko bigaragarira amaso ko u Rwanda ari igihugu gihamye cyorohereza abashoramari.

Dr. Jaakko Hallila, Umuyobozi wa Kaminuza yo muri Finland  ‘Seinäjoki University of Applied Sciences’ , yavuze ko imikoranire hagati ya kaminuza z’ibihugu byombi yatanga umusaruro cyane ko u Rwanda ari igihugu gishyize imbere politiki ishingiye ku burezi.

Yagize ati: “Imikornire hagati ya za kaminuza ni ngombwa tubona ubuhamya bw’abakoranye n’u Rwanda ko ari ahantu heza. Aho nturuka tugira ibigo byinshi  bikora ibyo mu by’ubuhinzi no kongera umusaruro w’ibiribwa kandi bakorana na za kaminuza ndatekereza ko u Rwanda ari igihugu gishyigikira ubuhinzi kandi cy’icyerecyezo kirimo amahirwe mu burezi.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Suwede Dr. Diane Gashumba, yagaragaje ko u Rwanda ruzungukira cyane mu mikoranire n’ibyo bihugu izungukira u Rwanda cyane ko  hari imishinga igiye  gutangira gushyirwa  mu bikorwa irimo na laboratwari igiye gufungurwa na Sweden mu Rwanda izajya ipima indwara zapimirwaga hanze y’u Rwanda.

Ati: “Hari ivuriro ryo muri Sweden rishaka gufungura laboratwari nini by’umwihariko izajya ipima indwara tudasanzwe dupima  twohereza ibipimo hanze. Bamaze ibyumweru bibiri bafunguye ikigo  cyabo muri RDB uyu munsi baje kureba aho bazakorera, baje no guhura na Minisiteri y’Ubuzima, ibigo by’ubwishingizi kugira ngo uwo mushinga utangire.”

Yanagaragaje ko mu rwego rwo guteza imbere ubuvuzi no kongera umubare w’abaganga  mu kuzuza intego u Rwanda rwihaye yo gukuba kane kuri kane  hari kaminuza ya Finland  bazasinya amasezerano na kaminuza y’u Rwanda, (UR) na Kaminuza ya Kiliziya Gatolika,( ICK) mu byo kongera umubare w’abaganga n’abaforomo.

Barashaka kandi gufatanya n’u Rwanda guteza imbere aho indembe zicyirirwa  kugira ngo barusheho kunoza imikoranire baganire na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo iyo mirimo itangire.

Ubwo yagarukaga ku burezi Dr. Diane Gashumba yagaragaje ko ari ryo shingiro rya byose bityo ko imikoranire na Finland, Suwede n’ibyo bihugu ari ngombwa kuko  bitarenzwa amaso  mu bijyanye n’imyigishirize.

Ati: “Hari n’abavuye muri Suwede murabizi dufitanye umubano na kaminuza 18 umaze imyaka 20, kandi bitugirira akamaro twese ni ukugira ngo duhuze ibyigwa mu ishuri n’ibikorwa kugira ngo bihuze n’ibibazo by’abaturage. 

Hari kaminuza yo muri Suwede ishaka gufungura ishami hano mu Rwanda bazakora mu byerekeye ikoranabuhanga na tekinologi kandi bahuye na Minisitiri w’Uburezi ngo barebe uko bizakorwa.” 

Ubwo yagarukaga ku bijyanye n’ubufatanye mu guteza imbere imiturire, yagaragaje ko Igihugu gishyize imbere gahunda yo gutuza Abanyarwanda heza bityo hakenewe imbaraga kugira ngo ahari intege nke haminjirwemo agafu.

Ubufatanye n’ibiganiro n’ibyo bihugu birimo Denmark, Finland, Iceland, Norway, Suwede bwahurije hamwe abashoramari baturutse mu bigo 50.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 3, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE