Amajyaruguru: Umukobwa yatwitse uwamuteye inda

Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Ruvune mu Ntara y’Amajyaruguru haravugwa inkuru y’umukobwa w’imyaka 20 watwitse umugabo wamuteye inda.
Ibi byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune, Mukarubayiza Dancille. Asobanura ko Iradukunda Joyeuse yari inshuti na Usabyuwera Snow ari na we wamuteye inda.
Uyu muyobozi yagize ati “Wasanga yaramenye amakuru ko yaba yarongoye agahitamo kumuhitana”.
Ukekwaho ubwo bugizi bwa nabi kugeza ubu afungiye kuri station ya Polisi ya Rutare.
Gitifu yasabye abasore kwirinda kubeshya abakobwa kandi abacuruzi bakirinda gucuruza lisansi kuko ubusanzwe igurishirizwa kuri station yayo.
Amakuru avuga ko uwo mukobwa ukekwaho ubwo bugizi bwa nabi yari yarahaye umusore amafaranga Frw 12,000 kuko yari yaramwijeje kumuzagira umugore.
KAYITARE JEAN PAUL