Amajyaruguru: Polisi yafashe 21 bakekwaho kwambura abaturage no gutobora inzu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru ivuga ko mu mukwabu yakoreye mu Turere twa Gakenke na Musanze yafashe abantu 21 bakekwaho kwiba abaturage babambuye ndetse n’abapfumura inzu.
Icyo gikorwa cyabaye hagamijwe kurwanya ibikorwa by’ubujura ku itariki ya 4 Werurwe 2025, hafatwa abasore 21 bakekwaho gushikuza abaturage ibyabo ndetse no gupfumura inzu, akaba ari igikorwa cyishimiwe n’abaturage.
Ni mu gihe abaturage bo mu nkengero z’umujyi wa Musanze bamaze iminsi bataka kuba hari ababambura bakabacuza utwabo, naho muri Gakenke bakavuga ko bari barambiwe no kuba hari insoresore zibapfumurira inzu zikibasiga iheruheru.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyarugu SP Mwiseneza Jean Bosco avuga ko mu arere ka Musanze hafashwe abagera kuri 15 biba bakoresheje gushikuza umuntu ibye n’aho abagera kuri 6 bo muri Gakenke bo bakekwaho kwiba batoboye inzu.
Yagize ati: “Mu Karere ka Musanze hafashwe abakekwaho ubujura bushikuza 15, bafatiwe mu Mirenge ya Musanze, Cyuve na Muhoza, 6 bakekwaho ubujura bwo kwiba batoboye inzu bakibamo ibikoresho n’ibiribwa bo mu Mirenge ya Mataba, Gakenke na Nemba. Abo bose bafashwe rero ubu bari mu maboko ya Polisi irimo kubakoraho iperereza.”
Nsengimana Jean Luc wo mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Bukinanyana yagize ati: “Hari insoresore zari ziturembeje, aha uzamuka kuri Poste de Sante ya Cyuve, uturutse kuri kaburimbo ya Musanze –Cyanika, twari dusigaye twiganyira kuhanyura nyuma ya saa kumi n’ebyiri […..] twahitagamo kugenda turi itsinda, wabona byanze telefone n’ibindi by’agaciro ukabibitsa, babura icyo bakwambura muhuye bakaguhondagura. Turashimira Polisi igikorwa yakoze cyo kubafata.”
Polisi y’u Rwanda isaba abaturage gutangira amakuru ku gihe ku bantu bose bakekwaho ubujura bagafatwa bagashakishwa mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba,.
Inagira inama urubyiruko gukora aho kwishora mu bikorewa by’ubujura, cyane ko ingeso mbi ngo bari kwishoramo Polisi y’u Rwanda itazaborohera kuko ngo yashyize imbaraga nyinshi mu bikorw a byo kurwanya ndetse no guhangana n’uwo ariwe wese ufite umugambi wo kwiba abaturage.
