Amajyaruguru: Abayoboke ba PSD biyemeje gushyigikira ibyagezweho no kurushaho kwiteza imbere

Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage “PSD” rirasaba abarwanashyaka baryo bo mu ntara y’Amajyaruguru gushyigikira ibyagezweho baharanira kwiteza imbere.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama y’Ishyaka rya PSD mu Ntara y’Amajyaruguru aho Visi Perezida wa mbere, Hon. Muhakwa Valens yasabye Abarwanashyaka ko bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe agaragara muri iyi Ntara y’Amajyaruguru.
Yagize ati: “Ubukungu bw’igihugu bushingiye ku Banyarwanda, demokarasi yacu ishingiye ku kuba ikiremwamuntu aricyo gifite ishingiro ry’igihugu, ubwo rero ntabwo twavuga ngo igihugu kiratera imbere ya mahirwe igihugu cyashizeho atabyazwa umusaruro , niba cyarashizeho ibikorwaremezo, umutekano ukaba uhamye nabo bakwiye gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu babyaza umusaruro ayo mahirwe .”
Bamwe mu barwanashyaka ba PSD bavuga ko ibi biganiro byabakanguye bityo bakaba bagiye gutangira kwiga imishinga yazamura imibereho yabo.
Uwitwa Uwera Dathive yagize ati: “Narushijeho gusobanukirwa ko umuntu ashobora kwiteza imbere biturutse mu bitekerezo bye. Ushobora gukora umushinga ukaba wawugurisha kuko hari ibigo byinshi biba bikeneye imishinga icyo gihe iyo uyitanze ushobora kwiteza imbere.”
Uwayezu Laurien nawe yagize ati: “Ibi biganiro nabyungukiyemo byinshi kuko byongeye kunkangura menya neza imigambi shingiro n’amatwara ya PSD. Byatumye kandi menya neza ko tugomba guharanira iterambere n’imibereho myiza muri rusange, ibi ngiye kubisangiza abandi barwanashyaka bo mu Karere nturukamo.”
Muri iyi nama hanakozwe amatora yo gusimbura bamwe mu bayobozi bahawe izindi nshingano. Hon. Muhakwa Valens wahoze ari Perezida wa PSD mu Ntara y’Amajyaruguru akaza kugirwa Visi Perezida w’iri shyaka ku rwego rw’igihugu, yasimbuwe na Hitimana Jean wari ushinzwe imyitwarire y’abarwanashyaka ku rwego rw’igihugu.

Hitimana Jean kuri uwo mwanya yari ariho yasimbuwe na Uwera Dathive uvuga ko aje gushimangira ibyakozwe na bagenzi babo babanjirije .
Ishyaka PSD rirasaba abanyamuryango baryo gukomeza guharanira kugera ku ntego yaryo y’ubutabera, ubwisungane n’Amajyambere.
