Amagare: ku nshuro ya Gatanu hateguwe isiganwa ryo kwizihiza Umunsi w’Intwari

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Intwari z’u Rwanda uzaba tariki ya 1 Gashyantare 2025, Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda FERWACY rifatanyije na CHENO (Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe) bateguye isiganwa rya Heroes Cycling Cup rizakinirwa mu Karere ka Gasabo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama 2025 ni bwo FERWACY yatangaje ko mu gihe habura ibyumweru bibiri hakizihizwa Umunsi w’Intwari z’u Rwanda, hagiye kubaho irushwanwa ryo gusiganwa ku magare ku nshuro ya gatanu.
Buri tariki ya 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari, gusa mbere y’umunsi nyirizina hategurwa imikino itandukanye aho muri uyu mwaka hazaba iry’amagare riteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2025, rikabera mu bice by’i Remera ahari Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu, guhera saa tatu za mu gitondo. Intera izazengurukwa izaba ifite ibilometero 6,8.
Muri uyu mwaka abasiganwa mu bagabo n’abatarengeje imyaka 23 bazazenguruka inshuro 20 ku ntera ya kilometero 136, abagore n’ingimbi bazazenguruka inshuro 15 ku ntera ya kilometero 102 mu gihe abakobwa batarengeje imyaka 23 n’abangavu bazakora ibilometero 68.
Ni ku nshuro ya 5 hagiye gukinwa Heroes Cycling Cup, iya mbere yabaye mu 2020 yegukanwe na Habimana Jean Eric na Ingabire Diane.
Kubera icyorezo cya COVID-19 iya 2021 ntiyabaye naho iya 2022 yakinwe n’abana bari munsi y’imyaka 18 muri Parking ya Stade Amahoro.
Mu 2024 ryegukanywe na Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ wakiniraga Benediction Club mu bagabo ndetse na Nirere Xaverine wa Team Amani mu bagore.


