Amagare: Eric Manizabayo na Mwamikazi Djazila begukanye irushanwa ryo Kwibuka 30

Manizabayo Eric “Karadiyo” ukinira Benediction Cycling Club mu bagabo na Mwamikazi Djazila ukinira Ndabaga Cycling Women Team mu bagore, nibo begukanye Isiganwa ry’Amagare ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 abakinnyi, abayobozi, abatoza n’abakunzi b’Umukino w’Amagare bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iri siganwa ryakinwe ku nshuro ya munani, ryabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Mata 2024, rikinwa mu byiciro birimo abatarabigize umwuga, ingimbi n’abangavu ndetse n’abakuru mu bagabo n’abagore.
Abagore, abangavu n’abatarabigize umwuga bahagurukiye kuri Canal Olympia (Rebero) berekeza mu Mujyi wa Nyamata basoreza kuri Canal Olympia ku ntera y’ibilometero 71.8.
Ingimbi, abasore bari mumsi y’imyaka 23 (U23) n’abagabo na bo bahagurukiye kuri Canal Olympia berekeza i Nemba basoreza kuri Canal Olympia ku ntera y’ibilometero 113.
Mu bagabo bakuru hatsinze Manizabayo Eric “Karadiyo” wa Benediction Cycling Kuri “sprint”akoresheje amasaha abiri iminota 39 n’amasegonda 40.
Uyu mukinnyi yahigitse abarimo Amani Awet na Byukusenge Patrick nyuma yo kwambuka umurongo arı uwa mbere.
Ibihe yakoresheje ni byo byakoreshejwe n’abandi yatanze ku murongo barimo Amani Awet na Byukusenge Patrick.
Mu Bagore hatsinze Mwamikazi Djazila wakoresheje isaha imwe, iminota 47 n’amasegonda 23.
Uwa kabiri yabaye Mukashema Josiane wasizwe umunota n’amasegonda 16 naho Ntakirutimana Martha aba uwa gatatu.
Didier Twagirayezu wa Kayonza Young Stars Cycling Team ni we watsinze mu ngimbi akoresheje isaha atatu, iminota itanu n’amasegonda 3, akurikirwa na Ntirenganya Moses wa Les Amis Sportifs wakoresheje amasaha atatu iminota icyenda n’amasegonda 9.
Mu cyiciro cy’Abangavu, uwatsinze ni Iragena Charlotte wa Ndabaga aho yakoresheje iminota 54 n’amasegonda 21, asize Uwiringiyimana Liliane wa kabiri wakoresheje amasaha abiri n’amasegonda 13.
Nyuma yo gusiganwa abitabiriye isiganwa basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro bunamira inzirakarengane ziharuhukiye zigera ku ibihumbi 105.000 zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kugeza ubu, abanyamuryango barindwi b’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) barimo Sakumi Anselme wari Visi Perezida waryo, ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
İri rushanwa rya Race to Remember ryatangiye gukinwa muri 2016 gusa irya 2020 na 2021 ntiiryabaye kubera icyorezo cya COVİD-19.
Umwaka ushize wa 2023 mu bagabo ryegukanywe na Ngendahayo Jérémie mu bagore ryegukanwa na Ingabire Diane, Iragena Charlotte mu bangavu na Nizeyimana Fiacre mu ngimbi.




