AMAFOTO: Perezida Kagame yashimiye byimazeyo abamufashije mu kwiyamamaza

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye byimazeyo abantu mu ngeri zitandukanye bamufashije mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite.
Ni mu gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024, ubwo yakiraga abagize uruhare mu migendekere myiza y’ibikorwa byo kwiyamamaza kwe.
Ni amatora yabaye tariki ya 14 na 15 Nyakanga aho Perezida Kagame, yayatsinze ku bwiganze n’amajwi y’agateganyo 99.18% nk’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yabitangaje.
Mu ijambo yageje ku bitabiriye icyo gikorwa Perezida Kagame yumvikanishije ko ashimira umuntu wese wagize uruhare kugira ngo ibikorwa bye byo kwiyamamaza bigende neza.
Yagize ati: “Aho duherukanira ni kera ngira ngo; twiyamamaza, dutembera igihugu cyose, ako kazi na ko karakozwe kajya iruhande.
Uyu munsi rero, ni ukubashimira by’umwihariko ni ugusubiza amaso inyuma na mbere ndetse ya biriya byumweru bitatu twamaze turimo kwiyamamaza.
Iyo usubije amaso inyuma hari byinshi bituma nanjye mwashimaga nabashimira. Ndabashimiye.”
Perezida Kagame kandi yanagarutse ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.
Ati: “Mwahoze muvuga, kuvuga amakuru y’amateka yacu n’iki, ndetse n’ayo ku rugamba. Faustini Mbundu uvuye hano, ari kumwe na Sadate, Turi mu Birunga, hari abantu najyaga ntuma kujya kuvugana n’abandi hirya no hino, no hanze y’Igihugu. Yari ari umwe muri bo, ni byiza ko abantu nk’abo bamwe baba bakiriho bagahagarara nk’aha bakavuga.
Ariko inkuru nari ntarageraho, narabatumye bamaze iminsi hanze, baza kuzana n’abandi bantu babiri na bo nari natumanye na we, badusanga mu Birunga aho twari turi. Akihagera atya, bazamutse umusozi ijoro ryose, mu gitondo bamaze kwinjira bageze aho twari turi, umwanzi adukubita ibikompora tutarabona, abasivili mbura aho mbashyira, ndanabimukira mu ndaki yanjye ngo bayinjiremo nyuma ariko mbona uko mbabwira nti ‘rero nimusubirayo, ibindi mbatuma n’ahandi mbatuma mufite noneho inkuru muzabara muzababwire ibyo mwasanze.”
Perezida Kagame yavuze ko abo bahavuye batariye kuko nta byo kurya bari bafite.
Ati: “Ndababwira nti nujya kubara inkuru uvuge ibikopora wakubiswe ndetse n’inzara wiriwe, ko ntacyo wasanze.”
Yashimiye abateguye icyo gikorwa ndetse buri wese agenda amukora mu ntoki
Ati: “Ndabashimira cyane, cyane ariko! Mu buryo bwo kubashimira, ndagira ngo mpere ku bayoboye ibiganiro, hari Nathalie Munyampenda, hari Havugayabagabo, mwakoze kutwakira neza ariko namwe uruhare mwagize n’ubundi ntabwo ari aha gusa, mukajya no mu bindi,”
Perezida Kagame yanashimiye abahanzi n’abandi bamufashije mu bikorwa byo kwiyamamaza avuga ko bakoze akazi kanini.
Yagiye ahamagara buri wese we n’umuryango we babakora mu ntoki.
Perezida Kagame kandi yashimiye umuryango we avuga ko wamubereye akabando k’ubuzima.
Ati: “Reka mpere ku muryango wanjye, Ngira go bashoboye kuza hano byamfasha, muvuga ko tubabera akabando nanjye bambera akabando. Hari Ange wanjye n’umugabo we Bertrand, Ian, Ivan, n’umukuru wundi w’urugo.
Ndabashimira mwese ariko bafite n’inshuti zabo bakorana na zo zikabatera imbaraga, bakadutera imbaraga, ndavuga abana, na bo uko mbashimira ni na ko nshimira izo nshuti zabo, babana na bo kandi babakomeza.”
Yashimiye kandi Umuryango FPR Inkotanyi
Ati: “Ndagira ngo nshimire umuryango wundi wa FPR uri hano hari Vice Chairman, Umunyamabanga Mukuru, na ba Komiseri ndifuza ko baza hano. Ba Komiseri ba RPF ndabashimiye cyane, RPF iri icyo iri cyo kubera mwebwe. Ibyo dukora byose mubigiramo uruhare runini ndabashimiye.
Yashimiye kandi n’abikorera kugira uruhare runini mu kwiyamamaza
Ati: “Ndongera guhamagara n’abikorera kuko na bo nshaka kubashimira byimazeyo ariko noneho twagize ababahagarariye babiri babavugiye ariko namwe, aho muri, buri umwe wese muri mwe, ndabashimiye cyane, cyane, cyane. Rwose RPF ntacyo yababuranye na busa.
Babivuze abayivugiye, ibyangombwa byose twakoresheje, ariya mazi abaturage banywaga, transport, hari ibiki byose, ndabashimiye rwose. Hari rero abakora akazi karenze byose, rimwe na rimwe tujya tunibagirwa no gushimira. Ariko na bo ntacyo bibatwaye kuko inshingano bafite ni inshingano bumva, bakunda, bakora neza ku buryo bwose.”
Yashimye kandi inzego z’Umutekano
Yavuze ko inzego z’umutekano zikora akazi kenshi kandi gafite akamaro u Rwanda.
Ati: “Ari abasirikare, ari Polisi, hari inzego zindi z’umutekano, ndabashimiye birasanzwe kuko si igikorwa cy’ejobundi gusa, ni ibikorwa muhoramo bakorera u Rwanda ndetse n’inshuti z’urwanda n’abandi tubana. Bakitanga abafite imiryango bakayisiga, abandi ndetse bagatakaza ubuzima kubera ibyo bikorwa, ariko buri munsi imbaraga ni ko ziyongera, ubushake ni ko bwiyongera, mbese abo turabamenyereye twese ntacyo twababurana; ndabashimira cyane.”
Yongeyeho ati: “Ndagira ngo noneho ba bahanzi, abakoze Protocol, bamwe bakora akazi kenshi k’ibanze, ka ngombwa, ariko batajya bashimirwa uko bikwiye, ariko ndagira ngo munyure hano mbisuhurize mbakore mu ntoki.
Rero ubushize nababwiye ko igikorwa cy’ingenzi tumazemo hafi uku kwezi, ibintu byagenze neza hasigaye ibiri imbere byo gukora bidushakamo imbaraga nyinshi ziruta izo tumaze gukoresha mu byo turangije.”
Perezida Kagame yavuze ko adashikanya ko ibiri imbere n’ubwo bisaba imbaraga nyinshi bishoboka “bitewe n’ubushake n’imbaraga, n’uko mbese u Rwanda, u Rwanda rwacu erega runyuze muri byinshi. Twanyuze mu bibi, Sadate yabitubwiye n’abandi, biriya bihora bigaruka mu bitekerezo byacu, mu byo dukora byose ko u Rwanda rutasubira mu byo twanyuzemo.”
Perezida Kagame kandi yashimiye Abanyamahanga bemeye kuba Abanyarwanda bakaba bakomeje gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.
Ati: “Ariko ibyo byose. Ndagira ngo nshimire hari n’inshuti zacu, zabanje kuba inshuti zigera aho ziba n’Abanyarwanda, ndabashimira cyane bari hano bamwe abandi ntibashoboye kuza ntibari hano, wenda bazagera ikindi gihe baza, ndabashimiye.
Izo nshuti z’u Rwanda ndetse zabaye Abanyarwanda. Bitangira u Rwanda nk’uko namwe ba nyirarwo murwitangira. Ariko iby’u Rwanda n’Abanyarwanda kurwitangira, biri mu mateka yacu tumaze kubaka twubakana, ndetse n’ubu bikaba bigeze no mu rubyiruko nyine rwahoze ruvugwa GenZ”.



















































































































































Amafoto: VIllage Urugwiro