Amadosiye yinjira mu bushinjacyaha yikubye 3 mu myaka itanu

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, bubangamiwe n’amadosiye bwakira agenda yiyongera buri mwaka, mu gihe umubare w’Abashinjacyaha utiyongerana na yo, kuko bigira ingaruka ku ngano y’amadosiye akorwa ku mwaka, ubwiza bwayo ndetse na serivisi zihabwa abaturage.
Byagarutsweho n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda Dr. Havugiyaremye Aimable, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza Umwaka w’Ubucamanza wa 2022-2023 kuri uyu wa Gatanu taliki ya 14 Ukwakira 2022.
Dr. Havugiyaremye yavuze ko mu myaka itanu ishize, ubushinjacyaha bwavuye ku madosiye 250,000 bwakiraga ku mwaka, ubu bukaba bugeze ku madosiye arenga 83,000.
Yagize ati: “Uku kwiyongera kugira ingaruka ku bwiza bw’amadosiye akorwa, ndetse na serivisi duha abaturage kuko nubwo yiyongereye cyane abakozi bo ntabwo biyongereye. Ariko twasabye ko abakozi bakwiyongera ndetse iki cyifuzo kikaba cyaragejejwe ku Nama Nkuru y’Ubushinjacyaha.”
Agaruka ku byagezweho mu mwaka w’ubucamanza ushize, Dr. Havugiyaremye yavuze ko mu rwego rwo kuzamura ikigereranyo rusange cyo gukora amadosiye, Ubushinjacyaha Bukuru bwari bwahize gukora nibura 99% bukora 99.4%.
Ubushinjacyaha bwongereye ikigero butsindiraho imanza buregera inkiko, kuko mu manza 37,280 zaburanywe n’Ubushinjacyaha Bukuru mu nkiko zigasomwa 33,799 zingana na 90. 7% bwarazitsinze.
Yavuze kandi ko mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubwiza bw’amadosiye akorwa, bashyizeho inyandiko itanga ikirego ikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga (E-indictment) ndetse abashinjacyaha bose bayihugurwaho, bikomereza no ku bagenzacyaha.
Yakomeje agira ati: “Twashyizeho amabwiriza ane, ndetse tunayahuguraho abashinjacyaha, ajyanye no gukemura amakimbirane bitabaye ngombwa kwitabaza inkiko, ibi bikaba binajyanye na Politiki z’ubutabera ziherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri. Ibi kandi bikaba binajyanye n’ibitekerezo twatanze mu ihindurwa ry’amategeko rijyanye n’ibitekerezo twagaragaje.”
Yavuze kandi ko bashyize ingufu mu kurwanya ibiyobyabwenge nk’imwe mu mpamvu ikomeye itera ibindi byaha dukurikije inyigo twakoze, gukoresha ikoranabuhanga no kwagura ubufatanye n’imikoranire inoze n’inzego z’ubutabera zo mu mahanga.
Yavuze kandi ko mu mwaka ushize intego yo kwihutisha ikorwa ry’amadosiye y’abakekwaho ibyaha bimunga ubukungu bw’Igihugu, yagezweho ku kigero cya 94% kuko ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 2,321, muri yo 2,181 agafatirwa umwanzuro. Kuri ibi byaha kandi, mu manza 672 zasomwe, ubushinjacyaha bwatsinzemo 534 zingana na 79.5%.

Ibyaha birebana no guhungabanya umutekano w’Igihugu, iterabwoba, guhakana no gupfobya Jenoside, byahawe umwihariko ndetse hashyirwaho n’uburyo buhoraho bwo kubikurikirana. Yavuze kandi ko bakomeje gushyira imbaraga mu guhangana n’icyaha cyo gusambanya umwana gikomeza kwiyongera.
Mu Bushinjacyaha hakomeje kongerwa ubumenyi ku byaha by’inzaduka n’uko bikurikiranwa ku bufatanye n’izindi nzego. Yavuze kandi ko Ubushinjacyaha Bukuru bwakoze iperereza ku myitwarire y’Abashinjacyaha batandatu n’undi mukozi umwe w’Ubushinjacyaha bakekwaho imyitwarire mibi.
Ati: “Muri bo bane barahanwe harimo no kwirukanwa burundu, ubu hakaba hari n’abandi bategereje gufaritwa ibyemezo.”
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yashimiye abakora mu rwego rw’ubucamanza bose abizeza ko Urwego rw’Ubutabera rutazatezuka ku ntego yo guharanira gutanga ubutabera bunoze kandi bwihuse kuko tuzirikana umwanya bufite mu buzima, mu mutekano no mu iterambere ry’igihugu.
Yaboneyeho gushimira abacamanza, abanditsi n’abakozi b’inkiko, uruhare bagize mu byagezweho byose uyu mwaka ushize, no kubashishikariza kujya biyibutsa ko inshingano yabo ya mbere atari uguca imanza ubwabyo ahubwo ari ugutanga ubutabera nyabwo kuri bose nta vangura iryo ari ryo ryose.
Yashimiye kandi Abanyarwanda muri rusange n‘abafatanyabikorwa batandukanye, asaba Abanyarwanda bose guhaguruka no gufatanya n’Inzego z’Ubutabera ndetse n’Ubuyobozi mu gukumira icyaha no kugaragaza vuba aho kibaye.
Yashimiye Perezida wa Repubulika n’Abayobozi Bakuru afatanya na bo mu kuyobora u Rwanda, ku nkunga y’uburyo butandukanye bakomeza gutera Urwego rw’Ubutabera, kugira ngo rubashe gusohoza neza inshingano zarwo.