Alyn Sano yateguje abakunzi be kwitega ubufatanye n’abahanzi bo muri Kenya 

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 26, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Umwe mu bakobwa bakunzwe kandi bahagaze neza mu muziki nyarwanda Aline Sano Shingiro uzwi nka Alyn Sano, avuga kimwe mu byo abakunzi be bakwiye kwitega mu minsi ya vuba, ari ibihangano yafatanyijemo n’abahanzi bo muri Kenya, igihugu aheruka kugiriramo uruzinduko.

Uyu muhanzi asanga urugendo yagiriye muri icyo gihugu, rwaratumye umuziki we waguka mu gihe gito.

Ni urugendo avuga ko rwari rugamije kumenyekanisha no kwagura umuziki we ndetse anahagararira umuziki nyarwanda neza.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Alyn Sano yayitangarije ko urwo rugendo rwamugendekeye neza kandi Abanyarwanda bakwiye kwitegamo ibyiza byinshi.

Yagize ati: “Ni urugendo rwanshimishije kandi rwagenze neza cyane, kuko nazengurutse ibitangazamakuru bitandukanye menyekanisha imiziki yanjye, nkora izindi ndirimbo, mbese umuziki wanjye waragutse mu minsi mike cyane namazeyo.”

Akomeza agira ati: “Abanyarwanda bakwitega ubufatanye bwanjye n’abahanzi bo muri Kenya, ariko nanone bakanizera ko umuziki w’u Rwanda uhagaragarariwe neza n’umuntu ubikunda kandi ubishaka cyane, ibindi bazagenda babibona gahoro gahoro, gusa icyo kwitega cyo ni cyiza kandi kitari gito.”

Agaruka ku gikorwa cyo gutanga ubufasha bw’ibiribwa ku bantu batishoboye yifatanyije nabo mu birori by’isabukuru ye y’amavuko, Alyn Sano avuga ko byamushimishije kandi ko bishobotse byaba igikorwa ngarukamwaka.

Uyu muhanzi yanakomoje ku ndirimbo ye nshya yise Taam sana, avuga ko igitekerezo yagishingiye ku bantu bakunda ariko batabasha kubwira abakunzi babo uko biyumva.

Agira ati: “Ni indirimbo y’urukundo, nayikoreye abakunzi b’ibihangano byanjye, kuko akenshi ubutumwa bwo mu ndirimbo zanjye akenshi mba ntivugaho kuko hari igihe umuntu aba afite umuntu akunda, ariko atagira imitoma, akaba yakwifashisha indirimbo Taam sana agatambutsa ubutumwa bwe.”

Si ubwa mbere Alyn Sano agiye muri Kenya, kuko yaherukagayo tariki 22 Nyakanga 2023, aho yari yagiye kuhafatira amwe mu mashusho ya zimwe mu ndirimbo ze ziri kuri Alubumu ye yise Rumuri.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 26, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
dwUQQUrL says:
Ukwakira 28, 2024 at 7:48 am

1

dwUQQUrL says:
Ukwakira 28, 2024 at 7:49 am

1

mulOMpUR says:
Ukwakira 28, 2024 at 9:53 am

1

mulOMpUR says:
Ukwakira 28, 2024 at 9:53 am

1

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE