Alpha Rwirangira yahishuye uko ari umufana ukomeye wa Richard Nick Ngendahayo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 1, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Umuhanzi Alpha Rwirangira umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatangaje ko akunda kandi ari umufana ukomeye wa mugenzi we Richard Nick Ngendahayo.

Ni ubutumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram agira ati: “Yoo! Richard Nick Ngendahayo, ndanezerewe ku bwawe, urabizi ndagukunda mukuru wanjye kandi ndanakubaha, nzahora ndi umufana wawe, ndi ku mavi ngusengera.Rwanda urahiriwe.”

Rwirangira yamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zakunze na benshi nka Birakaze, Yamungu n’izindi.

Ni umuhanzi washoboye gutwara igihembo cy’umuhanzi mwiza mu marushanwa yari akomeye mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba yitwaga’  Tusker Project Fame’ ryari ribaye ku nshuro ya Gatatu mu 2009.

Yatangaje ko ashyigikiye Richard Nick Ngendahayo, urimo gutegura igitaramo  kizaba ari urubuga rwo guhuriza hamwe abaramyi n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana cyiswe “Ni we Healing Concert”.

Ni igitaramo giteguye mu buryo bw’isengesho rihuriza hamwe imitima y’abakunda Imana.

Ngendahayo avuga ko yacyise “Ni we Healing Concert” ashingiye ku buhamya bw’abakunzi be bagiye bamubwira ko indirimbo ze zagiye zibahembura zikabakiza ibikomere.

Biteganyijwe ko kizayoborwa na Agasaro Tracy.

Uyu muramyi azwi mu ndirimbo nka ‘Mbwira ibyo ushaka’, ‘Ibuka’, ‘Si Umuhemu’, “Wemere ngushime”, “Ijwi rinyongorera”, “Unyitayeho”, “Sinzakwitesha” n’izindi.

Richard Nicky Ngendahayo agiye gutaramira mu Rwanda nyuma y’imyaka 15 yari ishize atahagera, yemeraga muri Canada.

Biteganyijwe  icyo gitaramo kizaba tariki 29 Ugushyingo 2025, kikabera mu nyubako ya BK Arena.

Alpha Rwirangira ni umufana ukomeye wa Richard Nick Ngendahayo
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 1, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE