Aliou Cissé ashobora gusezera mu Ikipe y’Igihugu ya Libya

Umunyasenegale Aliou Cissé umaze amezi ane atangajwe nk’umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu ya Libya, ashobora gutandukana na yo, nyuma yo kudahembwa ukwezi na kumwe kuva yayigeramo muri Werurwe 2025.
Ku wa 15 Werurwe 2025, ni bwo Cissé yahawe akazi ko gutoza Ikipe y’Igihugu ya Libya kugeza mu 2027, nyuma yo gutandukana na Sénégal yari amazemo imyaka icyenda.
Uyu Munyasenegale akimara guhabwa akazi muri iki gihugu, yumvikanye na cyo ko kizajya kimuha ibihumbi 76€ ku kwezi (asaga miliyoni 130 Frw).
Ikinyamakuru Afrik-Foot cyatangaje ko Cissé yahaye nyirantarengwa Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Libya ko agomba kwishyurwa umushahara we mbere ya 17 Nyakanga 2025.
Mu mikino ibiri yatoje mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, yanganyije na Angola igitego 1-1, anatsindwa na Cameroun ibitego 3-1.
Aliou Cissé ni umwe mu bafite ibigwi ku Mugabane wa Afurika aho yafashije Senegal y’iwabo kwegukana Igikombe cya Afurika cya 2022.
