Aline Gahongayire ashobora gukora igitaramo gifitanye isano n’isanamitima

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 22, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yaciye amarenga ko ateganya gukora igitaramo gifitanye isano n’isanamitima yise Dr Alga show.

Hashingiwe ku butumwa yanditse bwaherekeje ifoto yasangije abamukurikira imugaragaza asoma ikinyamakuru, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yagaragarije abamukurikira ko ibyo wacamo byose udakwiye kwitotombera iminsi n’ibyo ikunyuzamo.

Yanditse ati: “Mukundwa buzima, uhora wuzuyemo inkuba, imiyaga ndetse n’agasusuruko, warangerageje, waranshegeshe, uranyomora, ariko muri ibyo byose Imana iguhe umugisha kubera ko ubwo buribwe bwose bwangejeje ku ntego.”

Ni nyuma y’uko yari yasangije ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 akantu kagaragaraza izina rya Dr Alga show, ibyo benshi bashingiyeho bakeka ko cyaba ari igitaramo kigaruka ku isanamitima agiye gutegura.

Nubwo yatangaje ibi, ariko ntabwo uyu muhanzi yigeze atangaza icyo yise ‘Dr Alga show’ icyo kigamije.

Mu mashusho y’integusa yagaragaje ko Dr Alga show izaba tariki 1 Kamena 2025 arandika ati: “Aho buri nkuru yibonera imbaraga.”

Aline Gahongayire atangaje ibi nyuma y’ibitaramo bitandukanye yari amaze iminsi akorera ku mugabane w’u Burayi, akaba anaherutse gutaramira abitabiriye igitaramo cya Mariya Yohana cyabaye tariki 03 Nyakanga 2025, cyari kigamije kuvuga ibigwi by’inkotanyi

Imwe mu mafoto Aline Gahongayire yakoresheje ateguza Dr Alga show
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 22, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE