Algeria: Bazindukiye mu matora ya Perezida

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 7, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Kuri uyu wa Gatandatu, abaturage bo muri Algeria bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu aho abakabakaba miliyoni 25 bari kuri lisiti y’itora   bahitamo Perezida mu bakandida batatu barimo na   Abdelmadjid Tebboune wari usanzwe ayobora iki gihugu.

Mu bandi bahatanye na Tebboune harimo Abdelaali Hassani, wo mu ishyaka ryitwa ‘Movement of Society for Peace’, na Youcef Aouchiche.

Aya matora ashobora gusiga Tebboune, w’imyaka 78, abonye indi manda ya kabiri ndetse na bamwe mu banyapolitiki batangiye kuvuga ko utsinda amatora azwi.

Umusesenguzi mu bya politiki, Mohamed Hennad, yanditse ku rubuga rwa Facebook, yerekeza kuri Tebboune avuga ko uwatsinze azwi mbere.

Muri Werurwe uyu mwaka Perezida Abdelmadjid Tebboune, yatangaje ko yigije imbere amatora ya Perezida yari ateganyijwe mu Kuboza ayimurira muri Nzeri.

Ni itangazo ryasohotse   nyuma y’inama yayoboye yari yitabiriwe n’Abadepite  n’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo gusa ntiyatangaza impamvu yimuye amatora.

Perezida Tebboune yatowe ku ya 12 Ukuboza 2019, atorerwa manda y’imyaka itanu, atsindiye ku majwi 58%.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 7, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE