Algeria:  Abdulmadjid Tebboune ni we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 8, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Kuri iki  Cyumweru, Algeria yatangaje ko Perezida Abdulmadjid Tebboune yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 95% ahigitse Abdelaali Hassani Cherif na Youcef Aouchiche bari bahanganye.

Ejo ku wa 08 Nzeri ni bwo muri iki gihugu bazindutse batora ndetse amajwi y’agateganyo yasohotse ku mugoroba waho yagaragazaga ko Perezida Tebboune aza ku mwanya wa mbere.

Abdelaali Hassani Cherif yabonye 3% na ho  Youcef Aouchiche  agira 2%. 

Ubwo Tebboune yasohokaga mu biro by’itora  yavuze ko yizeye ko “uzatsinda azakomeza inzira igana ku iterambere nta gusubira inyuma ndetse akanaharanira  demokarasi.”

Tebboune, w’imyaka 78, abonye indi manda ya kabiri y’imyaka itanu ndetse na bamwe mu banyapolitiki mbere yuko amajwi asohoka bari  batangiye kuvuga ko azatsinda amatora.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’ byatangaje ko mbere yo gutangaza uzatasinda amatora bamwe mu basesenguzi mu bya politiki barimo; Mohamed Hennad, yanditse ku rubuga rwa Facebook, yerekeza kuri Tebboune avuga ko uwatsinze amatora azwi mbere.

Ubwo yiyamamazaga yasezeranyije ko azakomeza kwibanda ku  kuzamura inyungu rusange  no kugabanya ubushomeri, kuvugurara gahunda ijyanye nuburyo bw’imiturire ndetse hari na bimwe yari yaratangiye gukora muri manda ye ya mbere. 

Mu mwaka wa 2019 Tebboune yiyamamaza na bwo yagaragazaga ko hakenewe demokarasi ,lgusa abitabiriye amatora bageraga kuri 40% mu gihe kuri iyi inshuro ubwitabire bwari ku kigero cya 49%.

Muri icyo gihe  kandi habaye imyigaragambyo aho abantu ibihumbi bigabije imihanda basaba ko ruswa yahagarara nyuma iza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya covid 19. 

Algeria ni cyo kiza ku mwanya wa kabiri  mu bihugu bituwe cyane muri Afurika   ifite abaturage bagera kuri miliyoni 45, Afurika y’Epfo ari yo iri ku mwanya wa mbere.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 8, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE