Alexis Dusabe yateguje gushyira ahagaragara indirimbo nshya buri kwezi

Umuramyi uri mu banyabigwi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, Alexis Dusabe, yateguje abakunzi be ko agiye kujya ashyira ahagaragara indirimbo nshya buri kwezi kugeza ubwo azakora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki.
Ni igitaramo ateganya gukora mu kwezi kwa Kanama ubwo azaba yizihiza imyaka 25 amaze akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, afata nk’umurage azaba arimo gusigira abamukomokaho.
Uyu muhanzi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro, agaragaraza ko nubwo benshi mu bakunzi be bamushinja kubura ariko kuri iyi nshuro yagarukanye gahunda nshya.
Yagize ati: “Ubu nta gihe gishira ntarandika indirimbo, kuko ubu mbitse indirimbo zirenga 50, gahunda n’iy’Uwiteka Imana, ariko kwifuza kwanjye ni uko najya ntanga indirimbo buri kwezi, nkakora ibitaramo binini kimwe buri mwaka cyo kugira ngo abantu badutere inkunga, n’ibindi byinshi byo kugera ku bakunzi bacu, kuko nifuza kurenga imbibi kubera ko hari indirimbo ziri mu cyongereza, Igiswahili n’izindi ndimi.”
[…] Buri tariki 25 za buri Kwezi nzajya mbaha indirimbo kugeza mu kwezi kwa Kanama ubwo nzaba nkora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 maze mu muziki.”
Uyu muhanzi avuga ko amafaranga akunze gutangwa mu bitaramo by’abahanzi bakora Gospel (baramya bakanahimbaza Imana) atakwitwa ikiguzi cyo kwinjira kuko batabona igiciro cyishyuzwa amagambo y’Imana, ahubwo ari ugushyigikira ibyo abo bahanzi bakora kugira ngo bikomeze bikorwe.
Dusabe avuga ko agereranyije n’igihe yatangiriye gukora umuziki, nibura ubu umuziki wa Gospel wakuze kuko abawukora birashoboka ko wabatunga, agasaba ko abawukora kutawukora bawushakiramo amaramuko gusa, kuko bakwiye kwibaza niba Imana baririmba bayifite mu mitima yabo.
Gahunda ya Alexis Dusabe yo gushyira ahagaragara indirimbo buri kwezi yabimburiwe n’iyo yise ‘Amavuta y’igiciro’ yashyize ahagaragara tariki 25 Gashyantare 2025.
Alexis Dusabe azwi cyane mu ndirimbo nka Mfite umukunzi, Umuyoboro, Kuki turira, Urukundo rw’umukiza, uragahora ku ngoma n’izindi.
Biteganyijwe ko igitaramo cye cyo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki kizaba tariki 03 Kanama 2025, aho kizabera hakaba hataramenyekana.
