Alexis Dusabe yasobanuye icyatumye yimurira igitaramo cye mu Ukuboza

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 15, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Umuhanzi uri mu banyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Alexis Dusabe, yasobanuye impamvu yatumye igitaramo yari afite muri Kanama cyimurirwa mu Ukuboza kugira ngo kizaryohe kurushaho.

Ni igitaramo yise “Umuyoboro Live: 25 years of grace and talent” cyari giteganyijwe ku wa 3 Kanama 2025, kizaba kigamije kwifatanya n’abakunzi be mu kwizihiza imyaka 25 amaze mu buntu bw’Imana no mu murimo wayo.

Mu kiganiro cyihariye na Imvaho Nshya, uyu muhanzi yatangaje ko icyo gitaramo cyaburaga iminsi mike ngo kibe kitakibaye, ahubwo basanze bakwiye kukigiza inyuma kugira ngo kizabe mu mpera z’Ukuboza.

Yagize ati: “Icya mbere ndimo kwizihiza imyaka 25 ndirimba indirimbo z’ubutumwa bwiza no kuba Imana yarandindiye muri uwo murimo, twari twateguye ko tuzajya dutanga indirimbo buri kwezi bikageza muri Kanama, ariko byabaye ngombwa ko dusunika gatoya tukagikora tariki 14 Ukuboza.”

Alexis Dusabe avuga ko nubwo byahindutseho gatoya ariko igitaramo cyo kizaba, kandi kuba cyarimuriwe ukwezi ari ukugira ngo abazacyitabira baryoherwe kurushaho.

Ati: “Icyatumye twimura tugashyira mu Ukuboza harimo imyiteguro, ntabwo navuga byose turimo gutegura ariko gutegura ibintu ugiye kwereka abantu ubabwira uti maze imyaka 25 ni ikintu ugomba kwitondera. Ibyo bari kubona mu kwa munani byari kuba ari byiza ariko ubu bizaba ari agahebuzo.”

Uyu muhanzi waryohereje benshi mu bihe byo hambere mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko urugendo rw’imyaka 25 rwari rugizwe na byinshi, akaba yarafashijwe n’uko yahisemo gukurikira Yesu, kandi na we (Yesu), akaba yari yaramuhisemo mbere, kuko iyo atamuhitamo yari kuba ari ikindi kintu kitagira isura n’izina, ari nabyo bizatuma ajya imbere y’abantu akababwira inkuru y’ubuzima bwe muri iyo myaka, bikazatuma basobanukirwa impamvu aririmba ziriya ndirimbo bamuziho.

Uretse kuba azaba yizihiza imyaka 25 amaze akora ivugabutumwa rikubiye mu ndirimbo, Alex Dusabe azanamurika Alubumu izaba igizwe n’indirimbo 12 zamaze gukorerwa amajwi, ziri mu ndimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda, Igiswahili, Icyongereza n’Igifaransa.

Ni Alubumu yise ‘Amavuta y’igiciro’, ikaba izuzuza umubare wa kane muri Alubumu amaze gukora.

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizabera muri Camp Kigali tariki 14 Ukuboza 2024.

Alexis Dusabe yaherukaga gutaramira abakunzi be mu 2023
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 15, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE