Album ya Justin Bieber yaciye agahigo kuri Billboard’

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 22, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Canada, Justin Bieber, yaciye uduhigo twinshi ku ndirimbo zigezweho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri Billboard Hot 100 na Billboard 200 zose zikaba ziri mu zigize Alubumu ye yise Swag.

Justin Bieber, uherutse kwibaruka umwana we w’imfura mu mezi arindwi ashize, yahise ashyira hanze Alubumu ye ya karindwi yise ‘Swag’ mu rwego rwo kwishimira umugisha wo kuba umubyeyi, ashyiraho ifoto imugaragaza ari kumwe n’umugore we Hailey hamwe n’umuhungu wabo, Jack Blues.

Iyo alubumu yigaruriye urutonde rwa Billboard Hot 100 rw’iki cyumweru, aho indirimbo 16 zayo ziri kuri urwo rutonde, ndetse indirimbo iyoboye izindi yitwa ‘Daisies’, ibyatumye Bieber aca agahigo ko kugira indirimbo nyinshi ku rutonde rwa Billboard Hot 100 kurusha abandi bahanzi b’abagabo, aho yarenze Chris Brown, agera ku ndirimbo 121.

Indirimbo ‘Daisies’ yabaye iya 27 ya Bieber igera mu 10 za mbere kuri Billboard Hot 100, bituma yandika amateka yo kuba umuhanzi wa 10 mu mateka ugize indirimbo nyinshi zigeze mu 10 ziyoboye kuri urwo rutonde, umwanya ahataniyeho na Janet Jackson.

Bieber yanabaye umuhanzi wa mbere mu mateka ubashije kwinjira ku mwanya wa 2 ariho kuri Billboard Hot 100 no kuri Billboard 200 icyarimwe.

Album ‘Swag’ iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa Billboard 200, mu gihe indirimbo ‘Daisies’ iri ku mwanya wa 2 kuri Billboard Hot 100.

Album swag ya Justin Beiber, yayishyize ahagaragara tariki 11 Nyakanga 2025, ikaba igizwe n’indirimbo 21, iciye agahigo ku ntonde zibarizwaho imiziki yakunzwe itaramara ibyumweru bibiri.

Album Justin Bieber yashyize ahagaragara yishimira kuba umubyeyi yongeye kumwandikira amateka
Nyuma y’icyumweru kimwe n’igice asohoye Alubumu indirimbo ziyiriho zihariye imyanya 10 ya mbere ku rutonde rw’izikunzwe
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 22, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE