Al Merrikh izakina Shampiyona y’u Rwanda yageze i Kigali (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 6, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Ikipe ya Al Merrikh iri mu makipe abiri yo muri Sudani aherutse kwemererwa gukina muri Shampiyona y’u Rwanda yageze i Kigali.

Iyi kipe yasesekaye ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Ugushyingo 2025 yakirwa na Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa na bamwe mu bafana.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru, umutoza w’Iyi kipe Darko Nović wahoze muri APR FC yagaragaje ko ikipe ye ari nshya bityo nta byinshi yakwitegwaho nubwo bazagerageza kwitwara neza.

Ati: “Ni ikipe nshya twaguze abakinnyi benshi. Ntabwo byoroshye gukina hano yaba amakipe mato n’amakuru rero ntabwo wakwemeza ko wazegukana igikombe gusa tuzagerageza gukora neza no guhangana n’amakipe yose.”

Biteganyijwe ko iyi kipe izatangira gukina ku munsi wa munani wa shampiyona.

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa ubanza ibumuso mu baje kwakira Al Merrikh
  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 6, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE