Al Hilal SC izakina Shampiyona y’u Rwanda yageze i Kigali (Amafoto)
 
   
  
    
  
Al Hilal SC Omdurman iri mu makipe abiri yo muri Sudani aherutse kwemererwa gukina muri Shampiyona y’u Rwanda yageze i Kigali.
Iyi kipe yasesekaye ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki ya 31 Ukwakira 2025 yakirwa yakirwa na Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa na bamwe mu bafana.
Komiseri Ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) Niyitanga Desire, yavuze ko bitarenze tariki ya 5 Ugushyingo 2025 izaba yakinnye umukino wa mbere muri Shampiyona.
Yagize ati: “Twaje kwakira iyi kipe kuko n’umushyitsi wacu kandi Abanyarwanda tuzwiho kwakira neza. Biteganyijwe ko imikino y’umunsi wa karindwi aya makipe azayikina ariko hagati ya tariki ya 4 n’iya 5 Ugushyingo izaba yakinnye umukino wa mbere.”
Umuyobozi wa Al Hilal SC, Yasir Hassan Ibrahim, yashimiye FERWAFA yemeye kubakira muri Shampiyona.
Ati: “Turashimira uko batwakiriye ndetse no kwemera ubusabe bwacu bwo gukina Shampiyona y’u Rwanda. u Rwanda ntabwo ruri kure y’iwacu ubu Turi murugo.
Turi mu matsinda ya CAF Champions League twizeye ko iyi shampiyona izaduha imyiteguro myiza.”
Biteganyijwe ko indi kipe yo muri Sudani ari yo Al-Merrikh izagera mu Rwanda ku wa Gatatu, tariki ya 5 Ugushyingo 2025.
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa gatandatu, aya makipe azayikina nk’ibirarane kuko azahita akomereza aho igeze.
Biteganyijwe kandi ko nta gihindutse mu mpera z’iki cyumweru, Rwanda Premier League izashyira hanze ingengabihe ya Shampiyona ivuguruye izagaragaza uko aya makipe azakina.





 
    
   



 
 
 
 
 
 
 
 
 
 
    
   