Al Ahly Tripoli ya Manzi na Bizimana yegukanye igikombe cya Shampiyona cya 14 (Amafoto)

Al Ahly Tripoli yatsinze Al Hilal Benghazi ibitego 2-0 mu mukino wa gatanu mu ya kamarampaka, ihita yegukana Igikombe cya Shampiyona ya Libya cya 2024/25.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 12 Kanama 2025, ni bwo ku kibuga cya Città di Meda Stadium kiri mu mujyi wa Meda wo mu Butaliyani
habereye umukino wa nyuma mu ya kamarampaka ya Shampiyona ya Libya wari kugena Ikipe yegukana igikombe cya shampiyona, dore ko Al Ahly Tripoli yari iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 10, igakurikirwa na Al Hilal yarushaga abiri.
Ni umukino wabaye nyuma yo guhura n’ibibazo byinshi kuko Al Hilal yari yanze gukina uyu mukino wari kuba ku Cyumweru, tariki ya 10 Kanama 2025, bitewe n’uko nta VAR yari kuri icyo kibuga.
Mu bakinnyi 11 Al Ahly Tripoli yabanje mu kibuga harimo myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Manzi Thierry, uri gufasha iyi kipe mu buryo bushoboka, ndetse akaba yaranakinnye umukino wose.
Al Ahly Tripoli yatangiye neza umukino bidatinze ku munota wa gatanu ifungura izamu ku mupira uteretse watewe na Hamdou Elhouni usanga Manzi Thierry wari wenyine imbere y’izamu ashyiraho umutwe umupira ujya mu rushundura.
Uyu Munyarwanda yatsindaga igitego cya kabiri kikurikiranya muri iyi mikino ya kamarampaka.
Igice cya mbere cyarangiye Al Ahly Tripoli imaze gutsinda Al Hilal Benghazi igitego 1-0.
Ku munota wa 83, Hamdou Elhouni yatsindiye Al Ahly Tripoli igitego cya kabiri, bituma yegukana igikombe cya shampiyona 2024/25, dore ko yasoje urutonde rusange iyoboye n’amanota 13, ikurikiwe na Al Hilal Benghazi n’amanota umunani.
Iki Gikombe Al Ahly Tripoli yegukanye cyabaye icya 14 itwaye mu mateka yayo gituma ikomeza kuba ikipe ya kabiri ifite ibi bikombe byinshi nyuma ya Al-Ittihad ifite 18.
Iyi kipe izahagararira Libya mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League ya 2025/26 aho mu Ijonjora rya mbere izahura na Dadjè FC yo muri Bénin. Mu nzira igana mu matsinda, Ikipe izakomeza hagati ya Al Ahly Tripoli na Dadjè FC, izahura n’izava hagati ya ASCK yo muri Togo na RS Berkane yo muri Morocco




