Akato n’iheza ku bafite virusi itera SIDA byavuye kuri 60% bigera kuri 13%

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ubushakashatsi bwakozwe ku ihezwa n’akato bikorerwa abafite virusi itera SIDA bwakozwe mu 2009 bwagaragaje ko byari hejuru ya 60%, ubwakozwe mu 2020 bugaragaza ko byagabanyutse bijya munsi ya 15%.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’abafite virusi itera SIDA RRP+ Mutambuka Deo, yabitangarije Imvaho Nshya ku itariki ya 22 Werurwe 2024, ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bwakozwe mu 2019/2020 ku kato n’ihezwa ku bantu bafite virusi itera SIDA.

Yagize ati: “Twakoze ubushakashatsi dusanga akato karagabanyutse, kavuye hejuru ya 60% mu 2019 kagera munsi ya 15% mu 2020. Urebye ku bipimo mpuzamahanga, u Rwanda ruri ahantu heza, munsi ya 15% ni ukuvuga kuri 13% kumanura, ku bantu bakoreweho ubushakashatsi, bigaragaza ko akato n’ihezwa birimo bigabanyuka.”

Yakomeje asobanura ko muri ubwo bushakashatsi bungukiyemo ibitekerezo bishya bagomba kuzibandaho cyane cyane mu byiciro byihariye bifite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera SIDA, urubyiruko no ku bagabo bigomba kuzitabwaho.  

Yashimiye ubushakashatsi bwakozwe ku kugaragaza ihezwa n’akato bikerekana ishusho yuko bihagaze. Kuri Leta, abaterankunga n’abafite virusi itera SIDA ni umwanya mwiza ubonetse utuma abantu bahuriza hamwe imbaraga ngo bite ku muntu wese ntawusigaye inyuma, abantu babe muri sosiyete izira akato n’ihezwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’abafite virusi itera SIDA RRP+ Mutambuka Deo

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr Ikuzo Basile we yavuze ko bidakwiye kuba umuntu ufite virusi itera SIDA yahabwa akato, cyane ko amategeko ateganya ko nta vangura iryo ari ryo ryose ryemewe, ahubwo ko ari ikibazo cy’imyumvire n’ubumenyi buke kuri virusi itera SIDA.

Yagize ati: “Imyumvire cyangwa ubumenyi butari bwo kuri virusi itera SIDA nk’uko byagiye bigaragazwa n’ubushakashatsi butandukanye, ni yo nkomoko yo guha akato abafite virusi itera SIDA.

Perezida w’Urugaga Nyarwanda rw’Abafite virusi itera SIDA (RRP+) Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’abafite virusi itera SIDA RRP+ Mutambuka Deo ashima Leta uburyo ibitaho ikaborohereza kubona imiti, kandi ko n’ubwo akato kakiriho ariko kagenda kagabanyuka.

Yagize ati: “Turashima u Rwanda rwakoze byinshi serivisi zegerezwa abaturage bigera ku bigo nderabuzima, aho babona imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA. Twe nk’Abanyamuryango tugira uruhare mu gukangurira abatari pimisha kubikora ngo bamenye uko bahagaze.

Muneza Sylvie, Perezida wa RRP+

Yongeyeho ko kubera ubukangurambaga, abantu bagenda barushaho kugira amakuru kuri Virusi itera SIDA, bikagabanya akato n’ihezwa ku bantu bafite iyo virusi.

Yavuze kandi ko ubushakashatsi bwakozwe mu 2020 buzafasha kumenya icyakorwa ngo akato n’ihezwa bikorerwa abafite virusi itera SIDA kaveho burundu.

Ati: “Ibyavuye mu bushakashatsi bizafasha mu gufata ingamba ku kato n’ihezwa bihabwa abafite virusi itera SIDA.

Umwe mu rubyiruko, ufite virusi itera SIDA yatangarije Imvaho Nshya ko hakiri akato, ariko ko we ahangana n’akakigaragara yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Navukanye virusi itera SIDA, mama abanza kubimpisha akambwira ko imiti nywa ari iya asima. Nyuma aho yaje kubimbwirira sinacitse intege. Ikindi nagize amahirwe yo kudahabwa akato niga mu mashuri yisumbuye kuko nigaga ntaha, gusa   bagenzi banjye bafite virusi itera SIDA bigaga baba mu kigo bahabwaga akato.

Kuri ubu ngerageza guhangana n’abagaragaza akato n’ihezwa ku bfite virusi itera SIDA nifashishije imbuga nkoranyambaga.”

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2020 bwibanze ku rubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 18-24 no ku bantu bakuru guhera ku myaka 35 kuzamura. Bwitabiriwe cyane n’ab’igitsina gore ku gipimo cya 77%.

Bwakozwe mu 2020, ku bufatanye na Leta binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima mu kigo RBC, abafatanyabikorwa Global Fund, UNaids. RRP+. Bikorwa hagamijwe kureba ko harandura akato n’ihezwa burundu bishingye ku kuba umuntu afite virusi itera SIDA.

Muri ubwo bushakashatsi habajijwe abantu 950, bo mu byiciro byihariye n’abafite virusi itera SIDA, barengeje imyaka 18 kandi bitabiriye ku bushake, bagaragaje ko ihezwa n’akato byagabanyutse.

 Ni ubushakashatsi bukorwa buri myaka 5, ubu hari ubundi buzakorwa umwaka utaha.

Ku rwego rw’Isi, igipimo mu bijyanye n’ihezwa n’akato kiri hagati 10-15, ariko intego ni uko byaba 0%.  

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE